Andi mahirwe ku bantu 635 bashaka kujya gutura muri Canada.

Rate this post

Indi gahunda y’abatoranyijwe mu ntara ‘Provincial Nominees Program (PNP) yongeye kwemerera abagera kuri 635 gusaba gutura muri Canada.

Taliki 1 Nzeri 2021 nibwo IRCC (Immigration, Refugees and Citizenship in Canada) yatangaje ko amanota yari asanzwe agenderwaho yari 764 yiyongereyeho 600 bityo usaba akazajya asabwa kuba afite byibura amanota 1200.

Abemerewe muri gahunda iheruka ubu bafite igihe kigera ku mezi 2 yo gusaba gutura muri Canada.

Abemerewe kujya gutura muri Canada kuri gahunda ya Express Entry bagomba kuba bafite amafaranga $34,967 asaga 35,215,440rwfs iyo uri umwe, waba ufite umuryango ukagenda wongeraho $3,560 kuri buri munyamuryango ufite.

Ku manota yiyongereyeho kubakora ibizami bya Express Entry, hariho 500 yo kuba uzi ururimi rw’igifaransa neza kabone nubwo kitaba ari ururimi rwawe kavukire.

Ugomba gutanga $1,325 yo gusaba (Application fees)

Ibyo abasaba muri gahunda ya Express Entry bagomba kuba bujuje ni ibi bikurikira.

  1. Amashuri wize, ni ingenzi kuko ino gahunda igenewe abantu bajijutse. (Skilled Labors)
  2. Uburambe mu kazi (Work Experience)
  3. Kuba uzi neza English/ French

Ni ibindi bitandukanye bigenda bishingirwaho.

Nkuko twabisobanuye mu nkuru zatambutse Provincial Nominees Program ni gahunda ishyirwaho n’intara runaka kugirango haboneke abakozi babifite ubushobozi.

Kanda hano urebe ko wemerewe muri gahunda ya Express Entry

Niba ufite ikibazo cyangwa igitekerezo waduhamagara kuri 0788204315

One thought on “Andi mahirwe ku bantu 635 bashaka kujya gutura muri Canada.

  • September 8, 2021 at 2:21 pm
    Permalink

    I would like to know about the single wishing to live and work in Canada permanently. The cost is very high.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published.