Umuganga wa mbere wemeje ko urukingo rwa covid19 rugira abantu rukuruzi.

Rate this post

Umugore ukorera muri Ohio ho muri leta zunze ubumwe za America w’umuforomokazi urwanya urukingo rwa covid19 yananiwe kugaragaza ibimenyetso byuko urukingo rwamugize rukuruzi.

Joanna Overholt yari munama y’ubuyobozi muri Ohio House Health ubwo yatekerezaga gutanga ukuri ku kuba urukingo rwa covid19 rutizewe kandi ko rufite ingaruka ku mubiri w’umuntu ariko ubwo yageragezaga kwifashisha urufunguzo yari afite ngo yerekane ko umubiri we wabaye rukuruzi byarangiye rumutengushye.

Yabashije gushyira urufunguzo mu gatuza rurafata agira ati “Ni ukubera iki urufunguzo rumfataho? rufata no ku ijosi” gusa kubw’amahirwe make ku ijosi ntirwabashije gufataho. Ati byaba byiza hagize unsobanurira ibi ngibi.

Ni inkuru yazanywe n’umuhanga mubya siyansi muri Ohio Sherri Tenpenny wagaragaye ayoboye abandi bantu 12 bagize 65% by’abakwirakwiza amakuru y’ibihuha avuga ko urukingo rufite ingaruka.

Hirya no hino ku isi hari amafoto na videwo z’abantu bagiye bagaragaza ko ibikoresho bikozwe mubyuma bifata ku mubiri wabo nyuma yuko bafashe urukingo.

Nubwo Overholt na Tenpenny ari abaganga bahuguwe ndetse bakaba inzobere mu bumenyamuntu, birengagije ko umubiri w’umuntu usohora ibyitwa sebum bifatanye bikurura utuntu duto dukoze ku mubiri.

Undi mugore mubemeza ko urukingo rwa covid19 rubagira rukuruzi

Iyi nkuru y’abantu bagenda bagaragaza ko urukingo rubagira rukuruzi yakomeje guhakanwa na bamwe mu mpuguke bazi neza by’urukingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *