Umugabo yinjije inzoka nzima mugifu cye ngo akize ububabare.

Rate this post

Umugabo wo mu gihugu cy’ubushinwa wababaraga igifu bikabije yagerageje kwivura akoresheje inzoka nzima.

‘Eel’ ni ifi ijya kugira ishusho nk’iyi inzoka, akaba ari nayo uyu mugabo yifashishije yivura ubwo yayinjizaga mu gifu cye.

Nkuko tubikesha Global Times ngo uyu mugabo yari amaranye igihe uburibwe mu gifu, niko kwigira inama yo kwinjiza mu mubiri Eel ya sentimetero 20 ngo nigeramo ikize ububabare gusa siko byagenze kuko yatangiye kumva ari kumererwa nabi biruse uko yari ameze niko kujya ku kigo nderabuzima kimwegereye ngo bamuvure.

Akigera ku bitaro yasobanuriye abaganga uko byamugendekeye, niko guhita batangira kumubaga kugirango bakuremo iyo nzoka yari imuri mu mubiri hakiri kare gusa batungurwa no gusanga yari ikiri nzima.

Abaganga bamubwiye ko iyo atagera ku bitaro hakiri kare byari kumumerera nabi ku buryo yari no gupfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *