Twahirwa Moses na Cedric bitegura kurushinga bavugishije benshi

Rate this post

Abasore babiri b’abanyarwanda Twahirwa Moses na Mizero Cedric bazwi cyane mu mideli batangaje benshi bumvise iby’ubukwe bwabo.

Twahirwa Moses azwi cyane nk’uwashinze inzu ikora imyambaro ya ‘Moshions’ yambika abantu bakomeye bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Mizero Cedric nawe umunyamideli wabigize umwuga, wanatsindiye ibihembo bitandukanye.

Twahirwa Moses yatunguye abantu ubwo abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko yemeye kurushinga n’umusore witwa Mizero Cedric ngo kuko yamweretse impamvu yo kubana nawe akaramata.

Ntibimenyerewe mu Rwanda ko abantu b’igitsina kimwe bakora ubukwe nubwo hari abazwi baba babana ariko batarasezeranye. Aba bakunze kwita abatinganyi bafatwa nk’ikizira mu muco w’u Rwanda ndetse no mumico yo mu bihugu bimwe na bimwe.

Abinyujije kuri story ye ya Instagram yanditse agira ati ” Yego, nemeye gushyingiranwa na Cedric kuberako afite intumbero nziza yejo hazaza hacu.”

Twahirwa Moses
Mizero Cedric

Aba basore bombi bashyingiranwe, baba babaye abambere bakoze ibintu nkibyo kuko undi wabikoze yari Eric Semuhungu washyingiranwe n’umusaza w’umuzungu wanaje gupfa nyuma y’igihe gito.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *