Andi mamiliyari ya baringa? Butera Knowless nawe asinanye amasezerano na kompanyi icuruza ibiryo.

Rate this post

Ku munsi wejo hashize nibwo umuhanzikazi Butera Knowless yatangarije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ko abafitiye uruhisho uno munsi saa tanu.

Benshi babibonye bagizengo ni amashusho y’ndirimbo agiye gushyira hanze nkuko asanzwe abigenza ariko nti byari byo. Hari kandi abavuze babinyujije ahandikirwa ubutumwa ko nawe yaba agiye gusinyira miliyari ariko ko ngo zitari bube imwe ahubwo ari ebyiri. Ibi benshi bakabikomora kuyo umuhanzi Bruce Melodie amaze iminsi asinyiye yavugaga ko azahabwa miliyari mu gihe cy’imyaka ibiri na sosiyeti icuruza ibiryo.

Asubiza abavuze ko agiye gusinyira miliyari yavuze ko we amasezerano agiye gusinya afite agaciro karenze miliyari ebyiri.

Ku isaha ya saa tanu nibwo yashyize hanze ifoto imugaragaza ari kwakira agapfunyika kariho ibirango bya sosiyeti bagiye gukorana yitwa A2B Rwanda ndetse ayiherekeresha amagambo avuga ko abantu bashobora ku downloadinga App yiyo sosiyeti hanyuma bakajya babasha gutuma ibyo kurya biboroheye.

Abatekerezaga ko ari amashusho y’indirimbo agiye gusohora basubije amerwe mu isaho kuko nubwo uyu muhanzi afite indirimbo nyinshi kuri Album ye ‘INZORA’ zitarakorerwa amashusho bigaragara ko hakiri igihe cyo gutegereza.

2 thoughts on “Andi mamiliyari ya baringa? Butera Knowless nawe asinanye amasezerano na kompanyi icuruza ibiryo.

  • November 15, 2021 at 4:37 pm
    Permalink

    It’s a shame you don’t have a donate button! I’d without a doubt donate to this brilliant blog! I suppose for now i’ll settle for book-marking and adding your RSS feed to my Google account. I look forward to brand new updates and will talk about this site with my Facebook group. Chat soon!

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *