Umugabo yasadutse igitsina ari gukora imibonano mpuzabitsina

Rate this post

Umugabo w’imyaka 40 wo mugihugu cy’ubwongereza utatangajwe izina yahuye n’insanganya ubwo yari ari gukora imibonano mpuzabitsina agasaduka igitsina.

Ikinyamakuru kivuga ku buvuzi (BMJ) gitangazako uyu mugabo igitsina cye cyangiritse igihe yakoraga imibonano mpuzabitsina ariko agahita ajyanwa kwa muganga.

Abahanga bavuga ko igihe umuntu ahuye n’iki kibazo ari byiza ko ahita ajyanwa kwa muganga byubura mumasaha 24, kuko bitinze bishobora kumuviramo ingaruka zikomeye. Kubw’amahirwe uyu mugabo yabashije kubona ubutabazi ndetse yongera no gukora imibonano mpuzabitsina nyuma y’amezi make.

Yuma y’amezi 6 uyu mugabo yongeye kubasha gukora imibonano mpuzabitsina.

Ibi ngibi bisa nanone n’inkuru yabaye muri 2016 ya Steven Horden na wakomeretse igitsina ubwo yari ari gukora urukundo n’umukunzi we.

Steven Horden w’imyaka 37 na Kiera Diss wa 38 barimo gukora imibonano mpuzabitsina bashaka umwana gusa ntibyarangira neza kuko igitsina cya Horden cyangiritse bari mugikorwa.

Akimara gukomereka yahise ajyanwa kwa mugaga amaraso ari kuva ari menshi bisaba ko amara iminsi 4 mubitaro.

Hoden washakaga kuzaba umubyeyi umunsi umwe yabonye ko bigoye ndetse avuga ko uburyo igitsina cye cyangiritse bishoboka ko atazabona umwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *