Yuma y’iminsi 2 aburiwe irengero, yasanzwe yapfiriye hafi ya Kaminuza

Rate this post

Umukinnyi ukiri muto wa firime ukomoka muri leta zunze ubumwe za America, Mathew Mandels w’imyaka 19 yasanzwe yitabye Imana nyuma y’iminsi 2 aburiwe irengero.

Mendels yamenyekanye muri firime yakinnye yitwa Our Idiot Brother.

Urupfu rwe ruje nyuma ya raporo yashyizwe hanze ihamya kubura kwe, itangazo rya guturuka kuri ku biro by’umugi wa Pennsylvania ryagiraga riti “Turi n’akababaro kenshi ko gutangazako umusore w’imyaka 19, Matthew Mendels, wigaga mu mwaka wa mbere wa Millersville university yasanzwe yapfuye nyuma y’iminsi 2 aburiwe irengero. Turihanganisha inshuti ze ndetse n’umuryango muri iki gihe kitoroshye cyo kubura iwabo.”

Umurambo we wajyanwe muri laboratory ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.

Matthew yatangiye umwuga wo gukina firime muri 2009 ubwo yakinaga muyitwa World Turns. Yakinnye kandi muzindi firime zirimo Bereavement, American Boy, akina no muri firime nto yitwa ‘Frequency’ gusa yamenyekanye cyane muyitwa Our Idiot brother.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *