Yaretse uburaya ubwo yisangaga agiye kuryamana na Se umubyara

Rate this post

Betty akirangiza amashuri yisumbuye yahise ava iwabo mu gace ka Subukia, ajya gushaka ubuzima.

Ni umukobwa w’imyaka 32 uvuga ko yaretse uburaya burundu ubwo yisangaga agiye kuryamana na se umubyara muri lodge.

Betty afite imyaka 9, yatangiye kubaho ubuzima bubi kuko iwabo bari bafite ubushobozi buke. Nubwo kwiga byari bigoye ariko yabashije kurangiza amashuri yisumbuye.

Akirangiza amashuri yisumbuye yabonye ko iwabo nta bushobozi bazabona bwo kumwishyurira kaminuza, niko gufata umwanzuro ajya gushakira ubuzima mu mugi nk’abandi bose.

Akigera i Nairobi muri Kenya, yakiriwe na nyina wabo nawe wari amaze igihe akora ako kazi k’uburaya.

Aganira na Ohondo News yavuze ko nyina wabo byari bigoye kumenya akazi akora ariko ko yari yarakodesheje inzu nini yacumbikiragamo abakobwa bicuruza. Yagize ati “Ntabwo washoboraga kubona akora kumanywa ariko akabasha kwishyura inzu nini nkiyo yancumbikiyemo nkihagera. Umunsi umwe yaranyicaje arambwira ngo hari uburyo nshobora kubaho i Nairobi nkabasha kujya mbona amafaranga yo kuntunga. Icyo gihe nibwo yaretse kumfata nk’umwana we nange ntangira umwuga ariko ntabikunze. “

Betty yari yaravanye iwabo indoto zo kuzabona akazi keza akabona amafaranga hanyuma akavana ababyeyi be mubuzima bubi barimo ariko siko byagenze.

Yatangiye nawe guhiga abakiriya nk’abandi bose ariko abikora avuga ko ari iby’igihe gito agahita abihagarika amaze kubona amafaranga yo gukora indi mirimo gusa siko byagenze kuko amafaranga yo muri ako kazi yamuryoheye akiyegurira kugakora ubuzima bwe bwose.

Yavuze ko igihe yari muri ako kazi yabone umusaza uza yinjira mukabyiniro kamwe kaho i Nairobi abandi bakobwa bakiruka bamusanganira kuko ngo abakiriya babasaza baba batanga amafaranga meza ariko ntibakore akazi neza. Betty nawe yaramusanganiye by’amahirwe uwo musaza aba ariwe ahitamo ko baryoshyanya ijoro ryose.

Yagize ati “Ntibyashobokaga kumureba mumaso kuko yari yambaye ingofero imukingirije ndetse n’amarinete. Ariko ubwo twageraga mu cyumba cya lodge aho twari tugiye kurara nibwo twembi twaguye mukantu.”

Betty yakomeje avuga ko binjiye agatangira gukuramo imyenda, yahindukira agasanga wa musaza yakuyemo ingofero n’amarinete akabona neza ko ari papa we umubyara.

Yagize ati “Nabaye nk’uguye igihumure ariko papa nawe yitegereje neza abona ndi umukobwa we niko kugwa mukantu. Nahise mfata imyenda yanjye nsohoka aho niruka, papa arahasigara ariko yicaye ku gitanda yubitse umutwe mu birenge yivugisha amagambo ubona ko byamucanze.”

Kuva ubwo Betty yahise areka akazi k’uburaya ariko we na Se ntibarabasha kuvugana magingo aya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *