Umugore yasanzwe mu cyumba cy’umukunzi nyuma y’imyaka 11 aburiwe irengero.

Rate this post

Uwari umwangavu w’imyaka 18 muri 2010 ubwo yaburaga, yaje gusangwa mu cyumba cy’umukunzi we nyuma y’imyaka 11 aburiwe irengero n’umuryango we.

Sajitha wari mu cyumba cy’umukunziwe we, mu cyaro cya Ayalur village ho muntara ya Palakkad mu gihugu cy’ubuhinde, yari mu rugo ruri muri metero 500 uvuye iwabo.

Sajitha yabaga mu cyumba cy’umukunzi we Alinchuvattil Rahman bakundanye urudasanzwe kubera ko imiryango yabo yasengeraga mu madini atandukanye, ubundi ibintu bidakunze kubaho mubuhinde.

Nkuko ikinyamakuru Indian Express dukesha iyi nkuru kibitangaza, ngo nyina w’uyu musore ntiyigeze amenya ko afite mugenzi we mu cyumba kuko ngo icyumba cye yahoraga agikinze, ntiyemeraga ko hari umuntu mubo murugo ucyinjiramo.

Sajitha yamaze imyaka 11 areba ibiganiro n’amakuru kuri televiziyo nto yari mucyumba cy’umukunzi we ariko agakoresha headphones kugirango amajwi adasohoka mu cyumba.

Basheer mukuru wa Rahman avuga ko umuryango washatse kumushakira umugore ariko arabyanga.

Yitwaraga nk’umuntu ubangamiwe iyo hagiraga umuntu ushaka kwinjira mu cyumba cye, buri gihe yafataga ibiryo akajya kurira mu cyumba ndetse iyo abandi bajyaga gukora we yasigaranaga mu rugo na Sajitha.

Rahman yari yarakuyeho ibice by’ibyuma ku idirishyarya, hakaba ariho umukunzi we aca ajya kuri toilette yari hanze mu ijoro cyangwa igihe abagize umuryango batari mu rugo.

Icyumweru gishize yasohotse hanze akubitana n’abagize umuryango we niko guhita yiruka asubira mu cyumba ariko baba bamubonye.

Sajitha na Rahman bahise bimukira mu wundi mudugudu, aho bagiye gutura bonyine.

Urukiko rwemeje ko aba bombi ari umugabo n’umugore nyuma yuko Sajitha yemeje ko ariwe musore akunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *