Inkuru itangaje y’impanga 3 zatandukanyijwe zikivuka.

Rate this post

Firime mbarankuru yakozwe na televiziyo ya Netflix igaragaza impanga z’abasore 3 batandukanyijwe bakivuka kugirango bakorerweho ubushakashatsi.

Ababyeyi basigaranye umwana umwe, ntibigeze babwirwa iby’ubwo bushakashatsi ndetse ntibabwiwe iby’izindi mpanga 2.

Robert Shafram ubwo yajyaga mu ishuri ryisumbuye mu 1980 yatunguwe no gusanga muri icyo kigo bari bamuzi. Abo muri icyo kigo batekereje ko ari umusore witwa Eddy wari waravuye mu ishuri umwaka umwe mbere yuko ahindura ikigo yigagaho. Gusa ntiyari we aho ni impanga ye.

Nyuma Robert yaje guhura n’impanga ye Eddy bahujwe n’inshuti yabo yababwiye ko bombi ari abavandimwe kandi b’impanga.

Robert mu kiganiro yavuze ko ahura n’impanga ye yabonye bahuje ibintu byose byari kuri bo.

Nyuma y’igihe David Kellyman wigaga muri Neywork yaje kubona inkuru y’impanga 2 abona amafoto yabo ndetse asanga basa. Nibwo yaje kujya mu rugo rwaho Eddy yari atuye ahura na mama we.

Baje gusanga ari abana b’impanga batandukanyijwe bakivuka ariko kubw’ibyago uwa 4 yitabye Imana akivuka.

Firime mbarankuru yitwa ‘Three Identical Trangers’ itambutswa kuri televiziyo ya Netflix mu gihugu cy’ubwongereza.

Nyuma y’igihe aba basore 3 baje kujyanwa i Neywork muri Mudd Club na gafotozi wa inzu z’imideli zitandukanye nka Rolling stone.

Ababyeyi bakiriye 2 muri izo mpanga bavuze ko bababwiye ko bari bari kuzikoreraho ubushakashatsi ariko ntibababwiye icyo bwari bugamije.

Izi mpanga 3 zitangiye kwamamara zaje gufatirana amahirwe zihita zifungura resitora ziyita ‘Triplets’ ndetse mu mwaka wayo wa mbere barahirwa ariko nyuma umubano wabo ntiwaje kugenda neza bituma mu mwaka wa 2000 iza gufunga buri wese atangira ubuzima butarimo bagenzi be.

Ariko nkuko babitangaje bavuze ko ubuzima bwaje kubereka ko buri umwe abereyeho bagenzi be niko gutangira kubyutsa umubano wabo.

Robert aganira na LA Times yagize ati ” Ni iyihe mpamvu yibi byose, ubushakashatsi, amakuru, none se havuyemo gisubizo ki ko tutakimenyeshejwe? Ibyo badukoreye ntabwo ari ikibazo cy’amategeko, aba bagabo basa nkaho bahawe ubushobozi nkubw’Imana.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *