Umugabo wahawe igihembo cyo kuba afite uruhu rukweduka kurusha abandi ku isi.

Rate this post

Umugabo ukomoka mu gihugu cy’ubwongereza witwa Garry Turner, afite igihembo cya Guinness World Records nk’umuntu ufite uruhu rukweduka kurusha abandi ku isi.

Taliki 29 Ukwakira 1999 yahuye n’uburwayi budasanzwe bwatewe n’icyitwa Ehlers-Danlos Syndrome, byatumye uruhu rwe rutangira gukweduka kugera kuri sentimetero 18.5, indwara iterwa n’ihungabana ry’imitsi ihuza uruhu n’ingingo z’imbere mu mubiri.

Hamwe niyi miterere, uturemangingo dukomeza uruhu ndetse tukaruha ubudahangarwa turangirika bigatuma rworoha bikaruviramo kurekura cyane.

Mu mwaka wa 2012 ubwo yavugaga kuri iki kibazo, yagize ati “Nkiri umwana muto nari nzwiho kugira uruhu rukweduka bigatuma ba marume banjye babigira umukino, babyereka bagenzi babo.”

Igihe yabazwaga niba hari ikindi gice cy’umubiri kitari mumaso gikweduka, yagize ati ” Ibice hafi ya byose birakweduka, usibye igice gito cy’amaboko n’amaguru.”

Iyi ndwara ntimubabaza, ukurikije n’izindi zo muri ubu bwoko.

Akoresha ubu burwayi mumamurika atandukanye, atuma agira abamukurikira benshi ndetse bakanamutunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *