Ibisubizo kubyo wibaza ku munyarwanda wasezeranye kuryamana nabo bahuje ibitsina ‘Eric Semuhungu’

Rate this post

Eric Semuhungu ni umunyarwanda w’imyaka 27, wavukiye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kimisagara.

Yashakanye na Ryan Hargrave taliki 25 Kamena 2015. Uwari umukunzi wa Eric Semuhungu, Ryan yitabye Imana muri 2017 bamaze imyaka 2 babana.

Ryan Hargrave yavutse kuri 25 Kamena 1956, apfa afite imyaka 66.

Eric Semuhungu yabaye mu gihugu cya Uganda, Muri 2015 aza kwerekeza muri Afurika yepfo ari naho yahuriye nuwari umugabo we.

Ubwo aba bombi bashyingiranwaga, mu Rwanda hakwiye inkuru y’umunyarwanda washyingiranwe nuwo bahuje ibitsina, ibintu byabaye bishya mu matwi ya bamwe kuko kugeza ubwo hari hatarumvikana ikintu nkicyo.

Hatangiye gukwirakwizwa amafoto yaba bombi mu munyenga w’urukundo basangizaga ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Umubano waba bombi bari batuye muri leta zunze ubumwe za America, i San Francisco ntiwaje kuramba bitewe n’urupfu rw’uyu mukambwe wari ageze mu myaka 66.

Benshi bagiye bakomeza kuvuga ko uyu musore Eric yaba yaragize uruhare mu rupfu rw’umugabo we ariko we akabihakana ndetse akavuga ko hakozwe ibizamini bya autopsy bikagaragaza ko yishwe n’uburwayi busanzwe bitari uburozi nkuko bamwe babishinjaga uyu musore bavuga ko yamuhitanye agamije gusigarana imitungo yuyu mugabo wari amaze kuyimwandikaho.

Uyu musore utuye i Las Vegas ho muri leta zunze ubumwe za America akunda gukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, Snapchat na Instagram ari naho abantu benshi bamumenyeye ndetse akaza kugira itsinda ry’abakunzi be yise ‘Best Family Forever’ ndetse ryamukuye muri America aho yari amaze imyaka 2 akagaruka mu Rwanda kwitabira ibikorwa bari bateguye.

Semuhungu Eric yigeze kugirana umubano udasanzwe n’umunyamideli Mbabazi Shadia uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo, uza kurangizwa n’amajwi uyu musore yashyize hanze muri Mutara 20 – 2020, yumvikanaga mo ayari amabanga yaba bombi bavugana.

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo abinyujije kuri konti ye ya Instagram yagize icyo atangaza kuri uyu musore avuga ko atari umuntu wo kwizera ndetse anagira inama abantu bajya bamwohereza, amafoto ndetse na videwo ko ajya azohereza abandi bantu. Yavuze ko aticuza kuba yaramenyanye nawe kandi ko yari inshuti ye magara ariko ko yaje gusanga atandukanye nuko abantu bamutekereza.

Hari umuntu umwe ku rubuga rwa Twitter wandikiye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, avuga ko uyu musore ajya ashuka abakobwa, akabanywesha ibiyobyabwenge hanyuma akabasambanya. RIB yaje gusubiza uyu wiyitaga Prenda imusaba ko yakegera sitasiyo ya RIB imwegereye agatanga ikirego ndetse akagaragaza ibimenyetso.

Uyu musore hari bamwe mubari inshuti ze bagiye bamuvaho kubera uburyo bavugaga ko atari umuntu mwiza ndetse ko atari uwo kwizerwa nkuko benshi babibona.

Akunda kugaragara mu biganiro mbona nkubone (Live) cyane ku rubuga rwa Instagram agerageza kugaragaza ibitagenda neza cyane muri communauté yabaryamana nabo bahuje ibitsina LGBTQ mu Rwanda, agaragaza ko habaho kudahabwa agaciro ndetse no guhogoterwa kwa bamwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *