Abashinzwe kurengera inyungu z’abana muri firime z’urukozasoni (porono) batangiye ikirego kuri Nirvana na Album yabo

Rate this post

Spencer Elden w’imyaka 30, yafotowe mu 1991 na gafotozi wabigize umwuga wakoranaga n’itsinda NERVANA ubwo bashakaga ifoto ijya kuri Album yabo Nevermind.

Uyu musore rero wakuze asererezwa na bagenzibe, abenshi batera urwenya bavuga ku gitsina cye, bamubaza niba cyarakuze, ngo hari ubwo yageragezaga kubarwanya ariko nubwo atakirwana ariko bimutera ipfunwe.

Impuguke mu by’amategeko yamaganye ikirego cy’ibikorwa by’ubusambanyi bishorwamo abana, cyarezwe itsinda rya Nervana kubera ishusho yashyizwe kuri alubumu yabo Nevermind.

Spencer Elden, ufite imyaka 30, arega iri tsinda, ndetse n’umutungo w’umuhanzi witwaga Kurt Cobain, kubera kwerekana ifoto ye nk’umwana wavutse wambaye ubusa ku gifubiko cya cya alubumu yabo muri 1991.

Umunyamategeko Jamie White yavuze kuri uru rubanza aganira na New York Post, agira ati: “Sinigeze mbona ikirego kibabaje, kidafite ishingiro mu mateka y’umwuga wanjye. Ntabwo gusa ntekereza ko uru rubanza ruzaba rufite ishingiro, ndatekereza ko abavoka bazasuzumwa ndetse hakarebwa niba ikirego cyujuje ibisabwa.”

Yongeyeho ko: “Igitekerezo cy’uko alubumu ya Nirvana igamije guhaza ibyifuzo ku mibonano mpuzabitsina ataribyo”

Avuga ko ikirego gishingiye ku gushaka amafaranga. Spencer Elden asaba bamwe basigaye bahoze muri iri tsinda kumwishyura miliyoni zisaga 150 z’amadolari y’abanyamerika.

White yakomeje agira ati: “Nashakaga gusaba urukiko ko rwahagarika ikirego kuko kidafite ishingiro kandi rwose birababaje ibyo twese twakoraga mu gushaka kurinda abana ariko bigashingira ku kwishakira amafaranga.

Ishusho ya Bwana Elden imwerekana muri pisine agerageza gusingira inote y’amadolari yari imbere ye.

Elden wavukiye muri Californiya yerekanwe ku gifuniko cya alubumu nyuma yuko umufotozi Kirk Weddle yaganiriye n’ababyeyi ba Elden ndetse aza guha nyina w’umwana amadolari 200 y’abanyamerika gusa ntaburenganzira yigeze ahabwa mu byerekeranye n’amategeko.

Iyi alubumu yagurishije kopi zirenga miliyoni 30 ku isi yose mu myaka 30 ishize isohotse, kandi yemejwe na platine inshuro esheshatu mu Bwongereza honyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *