Umwicanyi kabuhariwe yahamagaye umunyamakuru mukiganiro amubwira ko yishe indaya 12

Rate this post

Umunyamakuru wa radiyo yo muri Amerika, Howard Stern azwiho kugira urwenya mu biganiro bye, ibiganiro bye kandi bikubiyemo ingingo zijimye.

Ariko kimwe mu bihe bye bibi kandi bibabaje cyane cyari igihe guhamagarwaga numugabo wavuze ko yishe indaya 12.

Uwamuhamagaye witwaga Clay, yaterefonnye kuri radiyo yuyu munyarwenya mu 1997 maze avuga ko ari we nyirabayazana wo kwica abagore icumi muri New Orleans.

Amashusho yo guhamagara kuri terefone amaze gusangirwa kuri YouTube no kuyindi miyoboro, nubwo ibya uwo wamuhamagaye bitigeze bigenzurwa.

Muri icyo kiganiro, Clay yavuze ko yahisemo kwica abo bagore kubera yifuzaga imbaraga no gutinywa.

Yakomeje avuga ko yashatse gusiga ibimenyetso by’abashinzwe iperereza aho icyaha cyakorewe ariko abonako nta mpamvu.

Yabwiye uwakiriye ati: “Nashakaga gutesha umutwe abantu, ariko byagaragaye ko nta muntu wabimenye”.

“Ntabwo nigeze mboherereza ibimenyetso, nta kintu na kimwe nasize, urabizi, nashakaga kongeramo umukono wanjye (signature).”

Abajijwe ibijyanye n’igihe cy’ubwicanyi akekwaho, Clay yabwiye Stern na producer we Robin ko atigeze yica mu gihe cyumwaka.

Igihe nyir’ubwite yabazaga niba ateganya kwiyahura, Clay yagize ati: “Iyo niyahura, sinari kureba filime ya Batman.”

Yarishimye cyane, akomeza asobanura impamvu atigeze yica undi mugore mu mezi hafi 12.

Clay ati: “Mu byukuri simbizi, Howard. Nkeka ko icyabinteraga cyari gifitanye isano n’imodoka yanjye yamenetse.”

Umunyamakuru Howard Stern

“Nibyo, iyo niyo mpamvu yamaze ukwezi, ariko nyuma yibyo, ndakeka ko byose byari ukwirinda.”

Howard yahise amubaza niba agishaka kwica abagore.

Clay asubiza ati: “Nibyo.”

Ikiganiro cyarakomeje hamwe na Howard na Robin babaza Clay niba yishimiye igikorwa cyubwicanyi, nuburyo yabikoze.

Nk’uko amakuru abitangaza, FBI yagiye kuri sitidiyo bukeye bwaho kugira ngo ibone kopi zafashwe.

Hari bamwe bemeza ko guhamagarwa ari impimbano, nta yandi makuru yatangajwe kuri yo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *