Umugabo umaze imyaka 20 mubuvumo yatunguwe no kumva ko ku isi hari icyorezo kitwa coronavirus

Rate this post

Tekereza kubaho ubuzima bworoshye kugeza aho utigeze wumva kuri Covid? 

Impamvu Panta Petrovic atigeze amenya iby’icyorezo kibasiye isi ni ukubera ko aba mu buvumo.

Bamwe bashobora kuvuga ko yibera rwose munsi y’urutare.

Uyu musaza w’imyaka 70 yabaye muri iyi nzu idasanzwe (ubuvumo) kugira ngo abeho atuje bityo akaba atarigeze amenya iby’icyorezo  kugeza ubwo yigeze gusura umwe mu mujyi yavukiyemo wa Pirot mu majyepfo ya Seribiya agasanga byarakomeye.

Panta amaze kubona akaduruvayo coronavirus yateje, yamenye ko nawe agiye gufatwa vuba bishoboka.

Aganira na AFP, yasobanuye agira ati: “Ntabwo virusi itoranya. Izaza hano, no mu buvumo bwanjye.”

Avuga ko atumva impamvu hari abadashaka kwiteza urukingo, yongeyeho ati: “Ndashaka kubona dosiye zose uko ari eshatu, harimo n’iziyongereyeho zivuga ku gukingizwa. Ndasaba buri muturage gukingirwa, buri wese muri bo.”

Petrovic, uhabwa imibereho myiza ndetse n’impano y’ibiribwa n’ibikoresho by’amatungo afite, yasobanuye impamvu yavuye mu mujyi yahoze atuyemo.

Ati: “Ntabwo nidegembyaga mu mujyi. Iyo uba mu mugi buri gihe haba hari umuntu mu nzira yawe – ushobora gutongana n’umugore wawe, abaturanyi bawe, cyangwa abapolisi. Hano, nta muntu umbuza amahwemo.”

Umusaza yakoraga nk’umukozi mbere yo gufata icyemezo cyo kwimukira mu buvumo. Noneho amara iminsi ashakisha ibiryo byasigaye mubibindi.

Nkibyo, ajya kuroba kumugezi waho kandi arya cyane ibihumyo.

Kugera ku rugo rwa Petrovic bisaba kuzamuka imisozi miremire cyane, bikaba bishoboka ko ariyo impamvu atagera kure, akaba atari yarigeze anumva iby’icyorezo.

Mu buvumo mbere afite ubwiherero bwakera akoresha nk’umusarani no kwiyuhagira, intebe zimwe hamwe ni ibyatsi aryamaho.

Mbere yo kwimuka, Petrovic yatanze amafaranga yose yari yarakoze mu gutera inkunga iyubakwa ry’ibiraro bitatu bito muri uyu mujyi.

Ati: “Amafaranga aravumwe, yangiza abantu. Ntekereza ko nta kintu gishobora kwangiza umuntu nk’amafaranga.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *