Umugore yanze kugura impapuro zo mubwiherero, abika amafaranga

Rate this post

Niba icyorezo cyagusize wumva ufite agahinda, ushobora gufata inama kuri uyu umubitsi ukabije, ukunda namafaranga ku buryo adashobora no kugura impapuro zumusarani niba ashobora kubyirinda.

Muri Werurwe, Kate Hashimoto ubarizwa i New York yagaragaye kuri TLC yerekanaga Extreme Cheapskates, aho yamuhaye inama z’uburyo bwo kubaho mu buryo buciriritse. Hashimoto atuye muri umwe mu mijyi ihenze ku isi, yasobanuye uburyo yashoboye kubaho ku ngengo y’amadorari 200 (£ 146) ku kwezi.

Ntuye Neywork mu gihe cy’imyaka 3, ni umugi uhenze kuwubamo gusa namenye uburyo bwo kubyitwaramo.

“Niba ngomba gukoresha amafaranga, ndagerageza no kubyirinda, nzagerageza kwishyura bike bishoboka.”

Yavuze ko atigeze yishyura ibikoresho byo mu nzu, ahubwo ahitamo gushakisha ahandi abikura, harimo gusiba ndetse no gutoragura kumuhanda kugirango agerageze no gushaka ibintu kuri gaff ye.

Yavuze ko uburiri bwe bushasheho umucyeka wa yoga, kandi ameza ko ameza apfukishijwe ibinyamakuru.

Bishobora kumvikana cyane, ariko Hashimoto yibwiraga ko mu kwanga gukoresha amafaranga mu bikoresho yabitse menshi.

Yavuze ati: “Natanze ikibanza cyanjye mfata ibikoresho byajugunywe mu muhanda mbere yuko imyanda itwarwa, nabitse amadorari ibihumbi bibiri nagombaga kugura ibikoresho.”

Kuzigama ntibigarukira aho, nubwo, Hashimoto ndetse yavuze ko yirinze guteka kugira ngo amafaranga y’ingufu (gaz) agabanuke kimwe no kwiyemerera ko ntiyakoresheje ibikoresho byo koza.

Amaze imyaka itatu atamesa imyenda ye, ahubwo niyo ameshe imyenda mike ayimesera muri douche.

Niba ibyo bidahagije, yanze no kugura impapuro z’umusarani.

Yatangarije ikinyamakuru Ladbible ati: “Ntabwo nkoresha impapuro zo mu musarani, nkoresha amazi n’isabune kugira ngo nikureho umwanda.”

Yabisobanuye agira ati: “Niba ndimo gukaraba intoki mu bwiherero rusange, numisha ibiganza nogejeje kugira ngo nkomeze kandi mbikoreshe.”

Ku bijyanye n’imyambarire ye, Kate yishimira ko atigeze agura ikintu gishya cyo kwambara mu myaka umunani, yongeraho ati: “mperuka kugura imyenda y’imbere muri 1998.”

Havuzwe umugore wari afite itara rimwe gusa akaryimura yimukiye mucyumba, yahaya  akarijyana mu kindi, ikintu yavugaga ko cyamukijije amadorari 60 buri kwezi ku mashanyarazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *