Undi mutangabuhamya ashinje R.Kelly kumuhatira kuryamana na mwishywa we

Rate this post

Mu rubanza rw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Jane Doe yavuze ko Kelly yamuhatiye kuryamana n’umugabo wari mwishywa we nk’igihano cyo kurenga ku mategeko ye.

Kelly amaze kumukubita hamwe na bagenzi be babiri b’inshuti ze barenze ku itegeko, Doe yabwiye abacamanza ko Kelly yamwohereje mu cyumba cye cya hoteri kugira ngo ahabwe ibindi bihano. Doe yagize ati: “Yavuze ko ndi umuntu we wahafi kandi nari nkwiye kubimenya neza”.

Ati: “Yavuze ko yatunganyije ‘mwishywa’ we kuva akiri muto nkanjye”, akomeza avuga ko Kelly yamubwiye ati “ntukamukoze isoni” kandi ushimishe mwishywa mu mibonano mpuzabitsina nk’uko uncimisha.

Doe yavuze ko Kelly yinjiye mu cyumba cya hoteri ari kumwe na mwishywa we wari wambaye ubusa. Ariko Kelly yambuye imyenda, maze atangira gufata amashusho ya mwishywa we hamwe na Doe. Yavuze ko Kelly yabategetse icyo bagomba gukorera mugenzi we igihe yafataga amashusho.

Igihe abashinjacyaha babazaga niba Doe yarashakaga kuryamana na mwishywa wa Kelly, yasubije ko atabishakaga, yongeraho ko “cyari igihano.”

Ntibyamenyekanye umwaka cyangwa aho ibyo bintu bivugwa byabereye. Doe yavuze ko yahatiwe kuryamana na mwishywa wa Kelly inshuro nyinshi mu gihe cy’imyaka itanu yamaranye na Kelly.

Doe yavuze ko yahuriye na R.Kelly muri kimwe mu bitaramo byabaye 2015 ubwo yari afite imyaka 17 naho Kelly afite 48.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *