AMAFOTO: Umusore w’umunyarwanda wihinduye umukobwa akomeje gutangaza benshi.

Rate this post

Lil Tronn umusore w’umunyarwanda utuye muri Leta zunze ubumwe za America (USA) wahoze azwi ku izina rya Lionel, akomeje kuvugisha benshi mu byanyarwanda bamuzi.

Biragoye kwemera ko yahoze ari umusore umubonye bwambere, yewe hari nabo kugeza magingo hari ababona amafoto ntibemere ko ariwe. Bavuga ko ari abantu babiri batandukanye, nyamara zimwe mu nshuti ze zahafi zirimo uwahaye amakuru ikinyamakuru cya IGIHE dukesha iyi nkuru bemeza ko yahoze ari umuhungu.

Mu muryango nyarwanda ndetse no mumico myinshi yo ku isi, bemera ko umuntu igitsina avukanye aricyo aba agomba gukomezanya kugeza ashaje. Benshi bemeza ko ari amahano kuba umuntu ashobora kwihinduza igitsina, niba yari umuhungu agahinduka umukobwa cyangwa akihindura umuhungu.

Abahanga bemeza ko hari ubwo umuntu ashobora kuvukana imisemburo itandukanye n’igitsina cye, ni ukuvuga ko niba umuntu avutse afite igitsina gabo ashobora kugira imisemburo y’igitsina gore, ibi bikaba aribyo bituma hari benshi mubasore usanga bitwara nk’abakobwa cyangwa abakobwa bakitwara nk’abahungu.

Abemeramana bavuga ko kuba umusore ukitwara, nk’umukobwa cyangwa umukobwa witwara nk’umuhungu ari amahano.

Lionel akimara kwihindura umukobwa yahagaritse (block) abari inshuti ze bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ndetse ahindura amazina yiyita Lilly Tronn.

Bivugwa ko muri 2019 aribwo yagiye kureba abaganga bagatangira guhindura imiterere ye.

Habaho igitsina gabo ndetse n’igitsina gore, hakaba abemeza ko hari n’ikinyabibiri nkuko twajyaga tubyumva mu nkuru.

Kera benshi twajyaga twumva abavuga ko iyo umuhungu araye mu isekuru ahinduka umukobwa cyangwa umukobwa yayiraramo agahinduka umuhungu.

Kujyeza ubu ntibikiri inkuru ko umuntu ashobora kwihinduza igitsina nkuko Lilly Tronn yabikoze.

Iyo umuntu yiyumva bitandukanye nuko ateye, ubu ashobora kwegera abaganga bakamuhindura imiterere. Bamushyiraho igitsina gitandukanye nicyo yari afite ndetse bakamutera imisemburo imuha imiterere nk’iyo yifuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *