Sobanukirwa impamvu Umubiligi Vincent Lurquin yirukanwe mu Rwanda

Rate this post

Kuri 21 Kanama 2021 nibwo aherekejwe n’abapolisi, Vincent Lurquin yavanywe ku biro by’abinjira n’abasohoka mu gihugu, ajyanwa ku kibuga mpuza mahanga k’indege cya Kanombe.

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, ruvuga ko uyu mugabo yinjiye mu gihugu taliki 16 z’uku kwezi, ahabwa visa yo gusura y’iminsi 30 ariko rugatungurwa no kubona uyu mugabo mu rukiko ari mubunganira umwe mubanyarwanda ukurikiranyweho ibyaha n’inzego z’ubutabera. Ibi ngo yabikoze ntaburenganzira abifitiye ndetse nta nicyangombwa cyimwermerera gukorera mu Rwanda afite (working permits).

Nyuma yo kugaragara mu rukiko nta burenganzira abifitiye, yahamagajwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rumubaza impamvu yabikoze, avuga ko kuba yari yemerewe kuza mu Rwanda yatekereje ko no kuhakorera abyemerewe. Uru rwego ruvuga ko ibi ari ukwirengagiza nk’umuntu usanzwe azi amategeko cyane ko nk’umuntu usobanukiwe nayo azi neza ko nta muntu wemerewe gukorera mu gihugu kitari icye ntaburenganzira abifitiye.

Mu bihano yahawe nk’umuntu warenze ku mategeko nkana agatangira gukorera ku butaka bw’igihugu kitari icye ntaburenganzira abifitiye, harimo kuba yirukanwe ku butaka bw’u Rwanda agasubizwa iwabo mu Bubiligi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *