Namibia: Ubwiza bw’umunyafurikakazi wambitswe ikamba rya Miss Supranational bwatangariwe.

Rate this post

Ku wa Gatandatu taliki 21, Chanique Rabe wo muri Namibia yambitswe ikamba rya Miss Supranational 2021.

Iri rushanwa ryabereye i Nowy Sacz, muri Polonye (Poland), ​​kandi ryitabiriwe n’abakobwa 58 baturutse hirya no hino ku isi bahatanira ikamba. Abakobwa bitabiriye irushanwa, barimo uwaturutse mu Rwanda, miss Umuratwa Anitha Kate.

Chanique yambitswe ikamba rya Miss Supranational Namibia mu Gushyingo 2020 ariko yashoboraga guhatanira umwanya mpuzamahanga muri uyu mwaka nyuma yuko Miss Supranational ya 2020 isubitswe kubera icyorezo Covid19.

Namibia ni kimwe mu bihugu byo muburengerazuba bwa Africa, bibarizwamo abaturage b’uruhu rwirabura. Ibihugu byo mumajyaruguru ya Africa nibyo bikunze kwiganzamo abaturage b’uruhu rwera bazwi ku izina ry’abarabu. 

Chance Rabe yakomeje kwibazwaho na benshi bazi ko igihugu cya Namibia kigira abaturage birabura, ariko uyu mukobwa yavukiye muri icyo gihugu mu mwaka wa 1997 kugeza uyu munsi niho atuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *