Mugabe Aristide ntari mubakinnyi bahamagawe n’umutoza bazakina #AfroBasket2021

Rate this post

Usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya basketball Mugabe Aristide, ntiyagaragaye ku rutonde rwanyuma rw’abakinnyi 12 bazakina imikino ya Afrobasket bahamagawe n’umutoza Dr Cheikh Sarr.

Mu Rwanda harabera imikino ya Africa y’ibihugu ‘FIBA AFROBASKET 2021, kuva kuwa Kabiri taliki 24, kugeza kuwa 5 Nzeri 2021.

Ku rutonde rwashyizwe ahagaragara n’umutoza w’ikipe y’igihugu mu mukino wa basketball Dr Cheikh Sarr, ntihagaragayeho Mugabe Aristide ndetse na Sagamba Sedar. Umutoza ntaratangaza impamvu atahamagaye usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe Mugabe.

Mu bakinnyi bashya bagaragaye kuri uru rutonde, harimo Robeyns William Gerald w’imyaka 25, usanzwe akinira VOO Liège yo mu bubiligi. Uyu mukinnyi afite ubwenegihugu bw’u Rwanda kubera ko afite mama we w’u umunyarwanda.

Ikipe y’u Rwanda, igiye kwitabira aya marushanwa inshuro 6 kuva mu mwaka wa 2007.

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda rimwe na Angola, Cape Verde, na DRCongo bazanakina umukino ubanza kuri uyu kabiritaliki 24.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *