UKURI: ubukwe bwa Rocky Kirabiranya mwabonye bwari indirimbo yitwa ‘BAMBE’

Rate this post

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda hasakaye amafoto agaragaza umusore ukora akazi ko gusobanura filme (AGASOBANUYE) witwa Rocky Kirabiranya na Ishimwe Carmene mu myambaro y’abageni.

Byabanje gufatwa nk’ukuri ko aba bombi bakoze ubukwe kuko byemejwe n’inshuti zabo za hafi ariko nyuma biza kunyomozwa n’abakurikiranira hafi imyidagaduro ya hano mu Rwanda, bemeza ko ari amashusho y’indirimbo yarigiye gusohoka.

Ni indirimbo yakozwe n’umusore ubarizwa muri label ya Rocky Entertainment ndetse na Social Mula.

Ni indirimbo ifite amashusho meza, ndetse ubu yamaze gusohoka aho ushobora kuyireba ku rubuga rwa YouTube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *