Mikel Arteta yasubije Paul Kagame uherutse kunenga umusaruro wa Arsenal.

Rate this post

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza w’ikipe ya Arsenal yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’ubwongereza, yasubije nyakubahwa perezida wa repubukika y’u Rwanda Paul Kagame uherutse kunenga bikomeye iyi kipe.

Mu kiganiro gitegura umukino ikipe ya Arsenal izahuramo na Chelsea ku cyumweru, taliki 22 Kanama 2021. Arteta yabajijwe niba yarumvise ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame yanenze ikipe ya Arsenal, ndetse abazwa nicyo abivugaho.

Bwana Mikel Arteta mu gusubiza yagize ati “Ndemera ko ikipe ya Arsenal itagomba kwemera umusaruro mubi cyane, ndemeranya nabyo mu buryo bwose”

Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Arsenal Brentford igatsindwa ibitego 2-0, nyakubahwa perezida wa repubulila y’u Rwanda Paul Kagame yanditse ku rubuga rwa twitter avuga ko itagomba guhora yishimira umusaruro mubi, ahubwo ko hagomba kubakwa ikipe ihora itsinda.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yanenze cyane Arsenal nyuma yo gutsindwa na Brentford

Ikipe ya Arsenal n’iguhugu cy’u Rwanda, bafitanye amasezerano yo kuva mu mwaka wa 2018, aho iyi kipe yamamaza umushinga w’u Rwanda witwa ‘Visit Rwanda’, yavuguruwe muri Kanama 2021 aho u Rwanda ruzajya rwishyura miliyoni 10 (£10M) z’amapawundi buri mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *