Joe Habineza yari muntu ki kuri perezida Paul Kagame?

Rate this post

Nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera Amb. Joseph Habineza, benshi bakunze kwita ‘Mr Joe’, amafoto ye yakomeje gukwirakwizwa hirya no hino mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza akababaro batewe n’urupfu rwe.

Joseph Habineza waranzwe no gusabana na bose, abakomeye n’aboroheje nkuko byakomeje kugarukwaho ni muntu ki?

Yabaye minisitiri w’urubyiruko, umuco na siporo, umwanya yavuyeho muri 2015. Yabaye ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, aza kuhava agaruka kuyobora minisiteri yahozemo gusa yahindutse minisiteri y’umuco na siporo.

Avuye kuri iyo mirimo, yakoze mu bigo bitandukanye byigenga birimo Radiant Insurance.

Yagaragaye kenshi mu biganiro n’abanyamakuru mu Rwanda, byatumye benshi bamwiyumvamo nk’umuntu mwiza kandi usabana.

Benshi bakunze kumwaka inama k’urubyiruko nk’umuntu wabanye narwo ndetse akanayobora minisiteri rubarizwamo.

Habineza Joseph yari muntu ki kuri nyakubahwa perezida Paul Kagame?

Yari umugabo nyakubahwa yabonyemo ubushobozi, akamuha inshingano zo kuyobora minisiteri inshuro ebyiri, akamwohereza guhagararira u Rwanda muri Nigeria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *