Dore ikizungerezi cyafatanywe na Kimenyi Yves bishe amabwiriza yo kwirinda Covid19

Rate this post

Hari mu birori byo kwakira umwana, Kimenyi Yves n’umukunzi we Muyango Claudine bitegura kwibaruka.

Amabwiriza yo kwirinda Covid19 avuga ko ibirori byo kwinezeza bitemewe, yarenzweho n’itsinda ry’abasore n’inkumi bakoze ibirori barangajwe imbere n’umunyezamu w’ikipe ya Kiyovu Sports ndetse n’ikipe y’igihugu amavubi.

Kuri taliki 17 Kanama 2021 nibwo hasohotse amashusho yabari bateraniye mu rugo kwa Kimenyi, ubwo bakoraga ibirori bizwi nka Baby shower bitegurwa bigamije kwakira umwana wenda kuvuka.

Kimenyi Yves na Muyango baritegura kwibaruka

Muyango Claudine ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya miss Rwanda 2019, ndetse akaza kwegukana ikamba ry’umukobwa uzi kwifotoza.

Mu birori hagaragaye umukobwa nawe witabiriye irushanwa rya miss Rwanda 2017, Ingabire Habibah wanavuze ko yitabiriye ibi birori atazi ko bibujijwe.

Ubwo yerekwaga itangazamakuru, Kimenyi Yves yavuze ko yicuza kuba yararenze kumabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *