Wa mukobwa mwiza akoze indi ndirimbo ‘La Vida Loca’

Rate this post

Ariel Wayz ni umuhanzikazi nyarwanda umaze igihe gito mu muziki ariko umaze kwereka abanyarwanda ko ashoboye.

Mu muryango nyarwanda, igitsina gore cyakomeje gusigara inyuma no kwitinya. Na magingo aya usanga abahanzikazi bari mu muziki ari bake ugereranyije na basaza babo.

Muri abo bahanzikazi bake bari mu muziki kandi bahiriwe, barimo Ariel Wayz wize umuziki ku kigo kigisha ubugeni ndetse umuziki cyizwi Nyundo.

Ariel Wayz yamenyekanye bwa mbere ubwo yari mu itsinda rya ‘symphony band’, mu mwaka wa 2019 nibwo afashijwe n’iri tsinda yakoze cyane, akamenywa n’abanyarwanda benshi.

Nyuma y’igihe gito yaje gutandukana niri tsinda atangira gukora ku giti cye.

Yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe nyuma yo kuva mu itsinda, zirimo na ‘AWAY’ aherutse gukorana n’umuhanzi ukizamuka gusa ukunzwe witwa Juno Kizigenza.

La Vida Loca, ni indirimbo ye nshya ivuga ku kubaho nk’umusazi. Kuvuga ubusazi si bumwe bwo kwiruka mu muhanda, ahubwo icyo yashatse gusobanura ni ibyishimo byinshi, kubyina, kuririmba no gukora ibindi bintu bituma unezererwa.

Ni indirimbo nziza cyane ushobora kureba ku rubuga rwa YouTube, niba ukunda uyu muhanzikazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *