Umukobwa wafungishije Davis D, yirukanye Kwizera Olivier mu ikipe y’igihugu

Rate this post

Kwirukanwa mu mwiherero kwa Kwizera Olivier, umunyezamu w’ikipe y’igihugu amavubi kuje nyuma y’ijoro ryashize akoranye ikiganiro na Akayesu umukobwa wakomeje kuvugisha benshi.

Kwizera Olivier wakomeje kugaragarwaho n’imico mibi yatumye mu minsi yashize yari yarasezerewe mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ndetse nyuma akaza no gukatirwa igihano cyo gufungwa umwaka gisubitswe ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi, yongeye kwirukanwa mu mwiherero w’iyi kipe.

Ikipe y’igihugu Amavubi iri mu mwiherero wo kwitegura imikino izayihuza na Mali ndetse na Kenya.

Kwirukanwa kwe kuje nyuma yaho mu ijoro ryatambutse hagaragaye ikiganiro cyatambutse imbona nkubone (Live) ku rubuga rwa Instagram cy’uyu musore aganira n’umukobwa uherutse kuvugwaho gufungisha Davis D, Kevin Kade ndetse na Thierry ufotora.

Kugarurwa mu ikipe y’igihugu kwa Olivier, ntibyavuzweho rumwe na benshi bakurikirana iby’umupira w’amaguru ariko umutoza w’iyi kipe Mashami Vincent avuga ko uyu musore yanyuze muri byinshi byagize ingaruka ku myitwarire ye ariko ko ari umukinnyi w’umuhanga, usibye kuba ari umunyarwanda ko akwiye no kubabarirwa.

Bivugwa ko yasezerewe mu mwiherero w’ikipe kubera imyitwarire idahwitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *