Umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi ati ‘Rayon Sports ndayikunda’

Rate this post

Myugariro w’umunyarwanda Kayumba Soter usoje amasezerano muri Rayon Sports akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu “Amavubi” yavuze ku buzima bwe muri iyi kipe ndetse n’ahazaza he.

Mu kiganiro “Porogaramu Umufana” cya Radiyo Flash Fm, Kayumba Soter yatangaje ko yasoje amasezerano ye muri Rayon Sports kandi avuga ko yabanye neza n’ubuyobozi. Yanavuze kandi ko ari mu biganiro na Rayon Sports byo kongera amasezerano kandi ko akunda iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Yagize ati: “Ubuyobozi bwa Rayon Sports twabanye neza kandi ni abayobozi beza nkurikiye uko twabanye nubwo nta mahirwe nagize yo kubana cyane n’ubundi buyobozi bwabanje. Ku bijyanye n’ibiganiro byo kongera amasezerano, sinavuga ko ibiganiro bigeze kure kuko biri nko kuri 20% kuko tutaganiriye kenshi. Rayon Sports ni ikipe nkunda kandi niteguye no kuba nakongera amasezerano ibiganiro bigenze neza”.

Yabajijwe nanone kandi ku mibanire ye n’umutoza Guy Bukasa watozaga iyi kipe kuri ubu werekeje muri Gasozi United asubiza ko bitagenze neza hagati ye n’umutoza kandi we yarumvaga akwiye kubona umwanya ubanzamo muri iyi kipe.

Kayumba Soter yakiniye amakipe atandukanye arimo As Kigali, Fc Leopards ndetse na Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *