Ngiki icyateye urupfu rwa Minisitiri Joseph Habineza

Rate this post

Ku gicamunsi cyo kuwa 20 Kanama 2021, nibwo hamenyekanye inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Joseph Habineza benshi bakunze kwita ‘Mr Joe’, wigeze kuyobora minisiteri y’umuco na siporo.

Amakuru atangwa nabo mu muryango wa nyakwigendera, aravuga ko yapfuye kuri uyu wa 20 Kanama 2021 aho yari ari mu gihugu cya Kenya yitegura kwerekeza i burayi.

Kuwa 18 Kanama 2021 ngo yumvise atameze neza, niko gusaba murumuna we witwa Jonas bari kumwe amujyana kwa muganga. Mu gihe biteguraga gusezererwa n’ibitaro yari arwariyemo, humvikanye inkuru y’insha mugongo yuko amaze gushiramo umwuka.

Yayoboye minisiteri y’umuco na siporo, umwanya yavuyeho muri 2015 akaza no kuba ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.

Uyu mugabo w’imyaka 57, yitabye Imana hashize igihe gito yizihije isabukuru y’imyaka 33 amaze ashyingiwe.

One thought on “Ngiki icyateye urupfu rwa Minisitiri Joseph Habineza

  • November 15, 2021 at 4:49 pm
    Permalink

    Hello. magnificent job. I did not imagine this. This is a fantastic story. Thanks!

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *