Mu ibanga rikomeye, Mico the Best waririmbye igare akoze ubukwe.

Rate this post

Umuhanzi uri mubakomeye hano mu gihugu cy’u Rwanda Mico Prosper, wamenyekanye ku mazina ya Mico the Best yakoze ubukwe.

Mu minsi yatambutse ariko ya vuba nibwo hagaragaye amafoto y’umuhanzi Mico the Best yateye ivi agasaba umukunzi we ko yamubera umugore.

Mico Prosper uri mubakuze batangiye umuziki ugezweho, twamumenye ubwo yaririmbaga ‘Akanote ka 500, Igikara, umutaka’ ndetse n’izindi zagiye zikundwa.

Afite umwihariko wo kuba ariwe muhanzi w’umunyarwanda wakoranye indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare mukarere Diamond Platnumz bise SINAKWIBAGIWE.

Uyu musore yatunguranye ubwo hasohokaga amafoto ye n’umukunzi we bari gusezerana imbere y’amategeko nk’umugabo n’umugore.

Bruce Melodie, umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda nawe ari mubitabiriye uyu muhango wo gushyingirwa kw’inshuti ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *