Urubanza R Kelly aregwamo gufata ku ngufu rwatangiye

Rate this post

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B Robert Sylvester Kelly yatangiye kuburana mu rubanza aregwamo gufata ku ngufu abana batarageza imyaka y’ubukure. Ibi byaha aregwa, ibyinshi yabikoze mu myaka 20 ishize.

R Kelly mu rukiko

Urukiko rw’i Brooklyn muri New York ho muri leta zunze ubumwe za America, rwatangiye urubanza rwa R Kelly rwari rwaragiye rusubikwa cyane bitewe n’icyorezo cya covid-19. Muri uru rubanza, urukiko rwumvishe ubuhamya bw’umwe mu batanze ikirego kuri R Kelly. Uyu mutangabuhamya kuri ubu ufite imyaka 28 yavuze ko R Kelly yamufashe ku ngufu afite imyaka 16, igihe yabaga mu itsinda ry’abakunzi be. Yavuze ko yamusabye kwiyambura imyenda aranga, ahita amukubita urushyi hanyuma amusambanya ku ngufu.

Abahagarariye R Kelly bakunze kumvikana bahakana ibyaha umukiriya wabo aregwa kuko ngo abo bakoranye imibonano mpuzabitsina bari bujuje imyaka y’ubukure.

Uru rubanza ruzakomeza igihe kitaratangazwa humvwa ubuhamya bw’abandi bamurega.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *