Ngiyi impamvu urukingo rwa COVID19 rugira abantu rukuruzi.

Rate this post

Hari videwo nyinshi zagiye zikorwa n’abantu batandukanye bivugwa ko biteje urukingo rwa covid19 bagaragaza ko ukuboko kwatewe urukingo gufite rukuruzi. Izi videwo zerekanye abantu bafata telephone, ibiyiko n’ibindi bikoresho bikoze mu byuma bakabishyira ku gice cy’ukuboko kwatewe urushinge. Videwo imwe muri izo, yafatiwe i Namur mu bubiligi yarakunzwe ihererekanywa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga.

France 24 dukesha iyi nkuru, yaganiriye n’umwalimu muri kaminuza ya Namur wafashe ibizami uyu mugore.

Inyinshi muri izo videwo zigenda zigaragaza abantu bishyiraho ibikoresho bitandukanye bigafata ni impimbano nkana. Abenshi bakora ibi baba bashaka kugaragaza ko urukingo rurimo microchips.

Umugore wo muri Namur ho mu bubiligi wagaragaye muri videwo asubira kwa muganga, aho bamuteye urukingo rwa Covid19 ashaka kubereka ko telephone ye ifata ku gice cy’akaboko bateyeho urushinge, agaragaza ko kwabaye rukuruzi nyuma yo gukingirwa.

Itsinda ry’indorerezi za France 24 zerekeje mu bubiligi guhura na Dr Dominique Henrion, muganga mu ishami rishinzwe inkingo za Covid19 ndetse yemeza ko videwo ya wa mugore ari ukuri.

Yavuze ko ari ikimwaro kuba abakozi muri ibyo bitaro batarabashije kubonera ibisubizo uwo mugore wari waje aherekejwe n’umugabo we, ariko yongeraho ko uwo mugore atari yazanywe no kubaza ibibazo ahubwo yazanywe no gutanga gihamya.

Ishami rya farumasi muri kaminuza ya Namur ryafashe ibizami bisubiza ibyabaye. Umuyobozi w’ishami, Jean Michel Dogné yakoze ubushakashatsi ku bantu icumi, yaba abaforomo ndetse n’abasivili, bose bavuga ko ukuboko kwabo kwabaye rukuruzi kuva babonye urukingo. Umugore wagaragaye muri videwo nawe ni umwe muribo.

Michel Dogné, umushakashatsi muri kaminuza ya Namur

Ibizami byose byafashwe, byerekanye ko nta rukuruzi iri mu mibiri y’abatewe inkingo.

Dogné avuga ko uburyo bwifashishwa mu gutera urukingo, bituma uruhu rusohora sebum cyangwa amazi menshi bigatuma ahatewe urushinge hakomera kurusha uko hari hasanzwe.

Dogné yakoresheje magnesium sulfate, ifumbire iboneka mu ifu ya talcum kandi ikuraho gukomera kose. Iyo fu yayikoresheje ku mibiri y’abavuga ko ukuboko kwabo gufite rukuruzi birashira.

Dogné yakoze ibizami bitatu byose byibanda ku bantu bavuga ko bagizweho ingaruka n’urukingo, ariko avuga ko ubushakashatsi bwe bugomba gushyigikirwa n’ubw’izindi nzobere.

Itsinda ry’abashakashatsi muri kaminuza ya Namur kandi rivuga ko nundi muntu uwo ari wese wiyumva bitandukanye nuko yiyumvaga mbere yuko aterwa urukingo yabegera bakamukorera ibizami.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *