INDIA: Yatunguwe no gusanga abantu bazi ko yapfuye ‘Bamfata nk’umuzimu’

Rate this post

Umunyamakuru wa BBC, Chloe Hadjimatheou yanditse agira ati ” Ni abantu benshi mu Buhinde bandikwa nk’abapfuye, bakamburwa imitungo yabo. Ariko hari bake muribo babonye ko hari icyo babikoraho.”

Padesar Yadav ni muzima kandi ameze neza, yatunguwe no gusanga mubuyobozi yandikwa nk’uwapfuye.

Ku myaka 70, nyuma y’urupfu rw’umukobwa we n’umukwe we, mu buryo butunguranye yasanze arera abuzukuru babiri. Kugirango abashe kubabonera ibibatunga ndetse n’uburezi, yagurishije isambu yari yararazwe na se umubyara aho avuka.

Nyuma y’amezi make, yakiriye telephone idasanzwe.

Umugabo nari nagurishije isambu yambwiyeko hari ikirego cyanjye. Ngo mwishya wange yagendaga avuga ko napfuye kandi ko umubyeyi yagurishije isambu.

Yavad yahise ava aho atuye ubu Kolkata, asubira mu mudugudu wo mu karere ka Azamgarh muri Uttar Pradesh. Agezeyo, abantu batunguwe no kumubona.

Bamurebye nk’ababonye umuzimu bagira bati “uri umupfu! imihango yawey’icyunamo yarakozwe”

Yavad yavuze ko we na mwishywa we bavuganaga ndetse ko yamusuye igihe ajya mu mujyi. Ariko igihe Yavad yavugaga ko ateganya kugurisha isambu y’umuryango, uruzinduko rwa mwishywa we rwarahagaze.

Yavad yaje kumenya ko mwishywa we yashakaga isambu y’umuryango niko kujya kumureba.

Mwishywa wanjye yagize ati “Ntabwo nigeze mbona uyu muntu mubuzima bwanjye, Datawacu yarapfuye. ‘Naratunguwe cyane ndavuga nti “Ariko mpagaze hano, ndi muzima, imbere yawe, ni gute utamenya?”

Yavad yavuze ko yamaze iminsi arira ariko nyuma akisuzaganya, agahamagaza ishyirahamwe ry’abantu bafatwa nk’abapfuye mu Buhinde.

Lal Bihari Mritak uyobora umuryango w’abafatwa nk’abapfuye

Uyu muryango uyobowe na Lal Bihari Mritak, umugabo urengeje imyaka 60 uzi ikintu kimwe cyangwa bibiri bijyanye no gutangaza ko yapfuye. Yabayeho kimwe cya gatatu cy’ubuzima bwe bivugwa ko yapfuye.

Bihari akomoka mu muryango ukennye cyane, ntiyigeze yiga gusoma no kwandika kuko afite imyaka 7 yoherejwe gukora mu ruganda rukora saris. Afite imyaka 20, yafunguye iduka ry’imyenda mu mujyi uturanye n’iwabo, ariko yari akeneye inguzanyo kugirango ubucuruzi bugende neza kandi banki yaka ingwate.

Yatunguwe no kujya kwaka ibyangombwa bimwemerera kuzungura ubutaka yari yararazwe na se agasanga hari icyangombwa cyuko yapfuye. Yaje gusanga ko igihe byandikwaga ko yapfuye, umutungo yasigiwe na se wahise wandikwa kuri Sewabo.

Mu gihe yabonaga ko ibyo bintu ataribyo, yatangiye urugamba rwo gukurikirana ndetse no kubikosoza nk’amakosa ariko ubwo yari muri ibyo yaje gusanga atariwe ufite ikibazo wenyine.

Yaje guhita ashinga umuryango w’abafatwa nk’abapfuye, aho yabaruye abarenga 40,000 mu karere kiwabo, Uttar Pradesh.

Mu gihugu cy’ubuhinde habarurwa abantu benshi bafatwa nk’abapfuye, kenshi bigakorwa n’abo mu miryango yabo bagamije kubambura imitungo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *