AMAFOTO yose utabonye y’ubukwe bw’umunyarwenya Nkusi Arthur na Muthoni

Rate this post

Nkusi Arthur ni umunyarwenya wakunzwe na benshi kubera imyitwarire ye yiganzamo kenshi ibiganiro bisekeje buri gihe iyo ari kumwe n’inshuti ze, mu bitaramo byo gusetsa, ndetse no kuri radiyo ya Kiss FM akorera.

Yakunzwe na benshi mu bitaramo yagiye akora birimo Comedy Factory yacaga kuri Rwanda Television, ndetse na SEKA Live umushinga yatangije binyuze muri company ye yitwa Arthur Nation.

SEKA Live ni kimwe mu bitaramo bitegurwa mu Rwanda bigamije gusetsa, byitabirwa n’abanyarwenya batandukanye b’abanyarwanda ndetse n’abo hanze batumirwa.

Nkusi Arthur akora kuri imwe muri radiyo zikunzwe na benshi hano mu Rwanda ya Kiss FM, aho akorana n’umunyamakuru Isheja Sandrine ikiganiro cya mugitondo.

Yashakanye n’umunyarwandakazi Muthoni Fiona nawe usanzwe mu mwuga w’itangazamakuru, ukorera CNBC Africa.

Aba bombi bivugwa ko bamaze imyaka 6 mu munyenga w’urukundo.

Aba bombi bamaze igihe bakora umwuga umwe w’itangazamakuru nubwo Arthur Nkusi akora kuri radiyo nk’umunyarwenya.

Ubukwe bw’umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Kiss FM bwabaye taliki 14 Kanama 2021, bubera mu karere ka Rutsiro ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Ubukwe bwabaye mu ibanga rikomeye kuburyo bwitabiriwe n’abagize imiryango ndetse n’inshuti zaba bombi za hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *