Umugore uvugako yarongowe n’umuzimu wa Michael Jackson.

Rate this post

Uyu mugore uvuga ko yashyingiwe n’umurambo wa nyakwigendera Michael Jackson ariko akavugako batarakundana n’uyu mwami w’injyana ya Pop.

Kathleen Robert yatangaje mu kinyamakuru uburyo umubano waba bombi watangiye ariko ngo abona umurambo uba ushaka kubyina no kuririmba gusa.

Uyu mugore avuga ko mbere yari afite konti za TikTok na Instagram yerekega abamukurikira uburyo azatwarwa ndetse akarongorwa n’umuzimu wa Michael Jackson ariko akaza gutungurwa no gusanga byabaye. Kugeza ubu yasibye videwo zose yakoraga.

Uyu mudamu Roberts avugako nubwo yasibye ibyo byose byatumye ashyingirwa n’umuzimu wa ‘Billie Jean’ ariko ko we atifuza ko umubano wabo wahagarara.

Kathleen Roberts/ Instagram

Nubwo atifuza ko umubano wacu uhagarara, ntabwo aba ashaka ko mukoraho. Iyo ngerageje gukora igikorwa cy’urukundo kuri we ntabikunda akagera ubwo ashaka kundisha igitagangurirwa.

Aravuga cyane bitandukanye nuko najyaga mubona kuri televiziyo nk’umugabo witonda mu gihe nari umufana we.

Ahora muri njye, yishimira kubaho binyuze muri njye ndetse akunda kumvugisha nk’umugabo.

Arya binyuze muri njye, akunda kurya ibisuguti, mbona yitwara mu buryo butandukanye nubwo namubonagamo nk’umufana.

Michael Jackson

Yitwara nk’umukire cyane. Akunda kunyereka ko ndi umunyamakosa nkakeka ko abikura kuri se ariko nkabyirengagiza kuko mukunda kandi nange sindi intungane.

Uyu mudamu avuga ko umuzimu wa Michael Jackson wabanje gukururwa na kamere ye, amaboko ndetse n’amaguru ye mato.

Avuga ko nyuma yo kwinjirwamo n’umuzimu wa Michael Jackson ubu yumva uburyo ari umutwaro kuba icyamamare ariko ko amufasha guhangana nabyo.

Niyumva nk’igitangaza kuba yarampisemo nk’umugore we, mu buzima duhura na byinshi byiza ndetse n’ibibi ariko icyo navuga ni uko mukunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *