Nyuma y’igihe batajya imbizi, Munyakazi Sadate yiyunze n’abamubanjirije kuyobora Rayon Sports

Rate this post

Hari hashize igihe kitari gito Munyakazi Sadate atavuga rumwe n’abamwe mu bayoboye ikipe ya Rayon Sports, gusa kuri uyu munsi bashyize akadomo ku byabata nyaga biyemeje gusenyera umugozi umwe.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Kanama 2021 ku biro bya Rayon Sports ku Kimihurura habereye inama yahuje abayoboye Rayon Sports barimo Munyakazi Sadate, Martin Rutagambwa, Muhirwa Prosper ndetse n’ubuyobozi buyoboye Rayon Sports kuri ubu burangajwe imbere na Jean Fidele Uwayezu. Iyi nama yari igamije kuzahura umubano wari warajemo agatotsi hagati y’aba bagabo bayoboye iyi kipe.

Muri iyi nama bashashe inzobe baganira ku byabatanyije ahanini bishingiye ku kutumva ibintu kimwe hanyuma basabana imbabazi biyemeza gusengera umugozi umwe.

Nubwo mu bitabiriye inama hatagaragaramo Paul Muvunyi, byari biteganyijwe ko ayitabira, agira impamvu zituma ataboneka ariko na we yakurikiraniraga hafi iby’iyi nama kandi bari bahuje umugambi.

Uyu mwuka mwiza muri iyi kipe, uje mu gihe ikipe yabo iri kugura abakinnyi izifashisha umwaka utaha w’imikino uzatangira mu Kwakira 2021. Nubwo hari amazina y’abakinnyi bivugwa ko bamaze gusinyira iyi kipe, yo ntirabitangaza ku mugaragaro ahubwo izatangariza rimwe abakinnyi bayo bose nk’uko Perezida w’iyi kipe aherutse kubitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *