Amafoto 3 ya Mugisha na Rusine atangaje mutabonye.

Rate this post

Abanyarwenya Mugisha Emmanuel wamenyekanye nka Clapton Kibonge na Rusine Patrick, ni bamwe mubihariye imbuga nkoranyambaga muri iyi minsi kubera filme y’uruhererekane bakora icishwa ku rubuga rwa YouTube yitwa Mugisha na Rusine.

Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge akaba ari nawe nyiri igitekerezo cyiyo filme ni umwe mubanyarwenya babimazemo igihe ndetse ubona ko byamuhiriye bitewe nuko kugeza ubu ari umugabo wubatse ufite umugore n’umwana.

Rusine Patrick ni umunyarwenya wamaze igihe akora gusa ntagire umusaruro nkuwo yabonye kuva atangiye gukorana na Clapton Kibonge mu mushinga wa filme y’uruhererekane yitwa UMUTURANYI ndetse bakaza no guhita batangira gukorana iyitwa MUGISHA na RUSINE imaze no kumwubakira izina rikomeye.

Iyi filme ya Mugisha na Rusine ifite umwihariko wo kuba aba bombi bakina basa nk’abantu inzoga zishe, bakavuga amagambo asekeje atuma buri wese urebye videwo yabo ashaka kureba ikurikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *