Umugore wa kabiri muri Nigeria ararekuwe nyuma y’imyaka 7 ashimuswe.

Rate this post

Guverineri wa leta ya Borno ho muri Nigeria yavuze ko umukobwa wa kabiri washimuswe mu myaka irindwi ishize mu mujyi wa Chibok n’abarwanyi ba Boko Haram yarekuwe.

Ishimutwa ry’abasore n’inkumi 270 mu mujyi uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba muri 2014 ryateje impagarara mpuzamahanga, hakorwa ubukangurambaga butandukanye bwiswe mu rurimi rw’icyongereza #bringbackourgirls.

Kuwa gatandatu, nibwo inyeshyamba zashyikirije Hassana Adamu n’abana be babiri Guverineri Babagana Zuluma, nyuma y’icyumweru kimwe ibiro bye bitangaje ko undi mubahohotewe yarekuwe akongera guhura n’ababyeyi be.

Ibiro bya guverineri byatangaje ko Adamu kimwe n’undi mukobwa wo muri Chibok.

Hassana Adamu washimuswe muri 2014

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *