Uko umukinnyikazi wa filime yakunze Rocky Kirabiranya – AMAFOTO

Rate this post

Inkuru y’ubukwe bwa UWIZEYIMANA Marc uzwi cyane nka Rocky Kirabiranya n’umukinnyikazi wa filime nyarwanda ISHIMWE Carmene yakomeje kutavugwaho rumwe kumbuga nkoranyambaga.

Abantu ba hafi b’uyu musore bakomeje kwemeza ko amakuru y’ubu bukwe ari impamo ariko benshi mubakora imyidagaduro ndetse n’abakunda uyu musore bakomeje guhakana aya makuru.

Rocky Kirabiranya abinyujije mu ifoto yashyize ku rubugwa rwa Instagram byumwihariko kuri konti ye imugaragaza yambaye umwambaro w’ubukwe we na Ishimwe Carmene yagize ati “Imana ni nziza”

Ubutumwa buri kugenda bukwirakwizwa n’abatemera iby’ubu bukwe n’uko ibi barimo ari icyo benshi bari kwita filime dore ko uyu mukobwa ari umukinnyi wa filme.

ISHIMWE Carmene yakinnye muri imwe muma filime yakunzwe itambutswa ku rubuga rwa YouTube yitwa The secret.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *