RBD yongereye amasezerano na Arsenal mu bufatanye bwo kwamamaza gahunda ya “Visit Rwanda”

Rate this post

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda RDB cyongereye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal mu gihe cy’imyaka 4. Nkuko tubikoesha ibinyamakuru byo mu bwongereza, aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 40 z’amapawundi(€40M) ni ukuvuga miliyari 10 buri mwaka.

Muri Gicurasi 2018 nibwo RBD yasinyanye na Arsenal amasezerano y’ubufatanye mu gihe cy’imyaka 3. Aya masezerano yavugaga ko ikipe ya Arsenal izajya yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze mu gukinana imyenda yanditseho “Visit Rwanda” ku rutungu rw’ibumoso. Aya masezerano y’ubufatanye yatangiye muri Gicurasi 2021 ariko Arsenal yatangiye umwaka w’imikono was 2021-2022 yambaye “Visit Rwanda” bishimangira iyongerwa ry’amasezerano mashya.

Mu minsi ishije RDB yatangaje ko binyuze mu bufatanye bafitanye na Arsenal, binjije asaga miliyoni €33 mu gihe byari byitezwe ko bazinjiza miliyoni €26.

RDB Kandi si Arsenal yonyine bafitanye imikoranire kuko banamamazwa n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu bufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *