IGIKORWA CY’UBUBWA – Ngiyi impamvu Rocky Kirabiranya yarongoye

Rate this post

Kuwa mbere taliki ya 16 Kanama, nibwo hatangiye gukwirakwizwa amafoto ya Uwizeyimana Marc wamenyekanye ku mazina y’akazi asanzwe akora ko gusobanura filme (Agasobanuye) Rocky KIRABIRANYA.

Rocky Kirabiranya ni umwe mu byamamare bakunzwe n’abanyarwanda benshi ndetse n’abandi bumva ururimi rw’ikinyarwanda kubera amagambo akunda gukoresha yiganjemo asekeje iyo asobanura filme.

Uyu mugabo yamenyekanye mu mwaka wa 2015, ubwo yatangiraga gukora agasobanuye nkuko benshi babyita. Yakomeje gukora kugeza ubwo magingo aya azwi na benshi mu banyarwanda bakurikira amakuru y’imyidagaduro mu Rwanda.

Rocky Kirabiranya yakunze kuzana imvugo zisekeje igihe asobanura zigatuma benshi bamukunda kugeza ubwo yatangiye gukora ibiganiro bitandukanye mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda bikomeza kumwongerera ubwamamare.

Zimwe mu mvugo yazanye zirimo “NTA GIKWE”, iyi mvugo ikaba ari nayo benshi bakomeje gukoresha igihe bagaragaza amafoto ye yambika umukobwa impeta, ndetse n’ifoto imugaragaza we n’umukobwa mu ikanzu y’abageni.

Benshi bakomeje kuvugako Rocky Kirabiranya yadohotse nkuko we yakunze kwivugira ko “Ntakudohoka” ashaka kuvuga ko nta bukwe azakora.

Uyu mugabo ukunzwe na benshi yakunze kugaragara avuga ko nta bukwe azakora agira ati “Nta gikwe” byatumye benshi mu rubyiruko badukana iyo mvugo ndetse bivugwa ko hari n’ababujijwe gukora ubukwe niyo mpamvu ya nta gikwe.

Rocky Kirabiranya ni umwe mubakunzwe mu biganiro byumwihariko bicishwa ku rubuga rwa YouTube byiganjemo amagambo asekeje nkuko twakomeje kubigarukaho.

IKIBAZO – Ni ukuri koko Rocky yarongoye?

Aya ni amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda gusa ataragira icyo avugwaho naba nyirubwite.

Uyu mukobwa bivugwako yarongowe na Rocky Kirabiranya asanzwe ari umukinnyi wa filme ndetse na Rocky akagira aho ahurira n’ibikorwa bya Filme. Bishoboka ko ari ugutwika nkuko benshi mu rubyiruko bakunda kubivuga hagamijwe kwamamaza umushinga uba ugiye kujya ahagaragara.

One thought on “IGIKORWA CY’UBUBWA – Ngiyi impamvu Rocky Kirabiranya yarongoye

  • November 19, 2021 at 6:21 am
    Permalink

    Hi! I just wanted to ask if you ever have any issues with hackers? My last blog (wordpress) was hacked and I ended up losing many months of hard work due to no data backup. Do you have any solutions to prevent hackers?

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *