Umugabo wishe umugore n’umwana muto, ubwiza bwe bwatangariwe

Rate this post

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu mugi wa Florida ho muri leta zunze ubumwe za America usanzwe akina umukino wo gusiganwa mu modoka wakubise ndetse akica umugore n’umwana w’amezi 20, yavuzweho na benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaruka ku kuba igihano yahawe cyo gufungwa imyaka 24 gikabije.

Cameron Herrin, yakatiwe mu kwezi kwa kane nyuma yaho yasiganwaga na mugenzi we biga ku kigo kimwe mu modoka ye nshya ya Ford yahawe nk’impano yuko yarangije amashuri yisumbuye – yakubise Jessica Reisinger Raubenolt w’imyaka 24 wageragezaga kwambuka umuhanda hamwe n’umwana we yasunikaga mukagare k’impinja.

Jessica Raubenolt ari kumwe n’umugabo we ndetse n’umwana

Mu iburanisha rya Cameron Harren, umucamanza yavuzeko umuvuduko we ukabije wagize uruhare mu kumusunikira mu gihano cy’imyaka 24 inyuma y’inkuta za gereza.

Nkuko ikinyamakuru Tampa Bay times kibitangaza, inyandiko zivuga “Cameron Harren” n “Juste for Harren” ku mbuga nkoranyambaga zabavugako ubutabera bwa Cameron Harren bwagizwemo uruhare n’ibitangazamakuru ndetse n’abayobozi.

Inyandiko zimwe z’abakoresha imbuga nkoranyambaga zivuga kuri Harren wemeye icyaha cyo kwica zivugako ngo “yari mwiza cyane kuburyo atajya muri gereza”.

Tweets zirenga 100,000 z’abakoresha urubuga rwa Twitter zavuze kuri uyu musore, videwo yashyizwe kuri TikTok igaragaza uyu musore yarebwe n’abarenga miliyoni. Twitter yahagaritse konti z’abayikoreshaga basaga 900 na tweets zirenga 90000 zavuze ko Cameron Harren arengana.

Konti ya TikTok iri mu mazina ya Cameron Harren imaze gukurikirwa n’abarenga miliyoni kandi ntakintu kiriho.

Mama wa Harren, witwa Cheryl byaba kwikunda, akongera kwikunda avuze ku muhungu we. Yatangaje ko yakiriye telephone z’abantu bo mu bihugu byo muburasirazuba bwo hagati bamubwirako bashyigikiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *