Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yanenze cyane Arsenal nyuma yo gutsindwa na Brentford

Rate this post

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagama akoresheje urubuga rwa Twitter yagize ati “Ntabwo tugomba kwiregura cyangwa ngo twemere ubudahangarwa,” u Rwanda ni umwe mubaterankunga b’ikipe ya Arsenal.

Perezida w’u Rwanda yanenze bikomeye Arsenal nyuma yo gutsindwa na Brentford umukino ubanza wa Primier Legue.

Yavuzeko ikipe n’abafana bari bakwiriye byinshi kuruta “budahangarwa”

Nyuma y’umukino wo kuwa gatanu, Arsenal yatsinzwe ibitego 2-0. Nyakubahwa Paul Kagame yagize ati “ntabwo tugomba kwitwaza cyangwa ngo twemere ubwitonzi” ikipe igomba kubakwa hagamijwe intsinzi.

Mu butumwa butandukanye yanyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati “Brentford yagombaga gutsinda” yongeraho ko Arsenal n’abafana badakwiriye kumenyera ibi.

Yongeyeho ko byabaye “urugamba rw’imyaka – ibyiza n’ibibi” gusa ibibi bigakomeza kwiganza.

Yagize ati “Ntidushobora kugira umupango ukora?”

Yagize ati “ikintu tugomba kurebaho ni isoko ry’abakinnyi, hakarebwa abashobora kunoza umupangu.” Avugako ibisanzwe bikorwa ‘Touch&Go’ bitazana impinduka.

Guverinoma y’u Rwanda yasinye amasezerano n’ikipe ya Arsenal ya £30 miliyoni mu mwaka wa 2018.

Ku mwambaro w’ikipe ya Arsenal hariho ikirango cya Visit Rwanda

Kimwe mubigize amasezerano ni uko ikirango cya ‘Visit Rwanda’ cyambarwa ku myambaro y’ikipe ya Arsenal.

One thought on “Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yanenze cyane Arsenal nyuma yo gutsindwa na Brentford

  • November 15, 2021 at 4:30 pm
    Permalink

    Does your website have a contact page? I’m having trouble locating it but, I’d like to shoot you an e-mail. I’ve got some creative ideas for your blog you might be interested in hearing. Either way, great site and I look forward to seeing it grow over time.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *