Undi mugore mubemezako urukingo rwa COVID19 rubagira rukuruzi

Rate this post

Nkuko indwara ya corona virus yagiye ivugwaho byinshi ni nako urukingo rwayo rwakomeje kwibazwaho nabenshi ndetse n’amakuru y’ibihuha akenshi avuga ibinyoma.

Kimwe mubiri kuvugwa na benshi cyane muri leta zunze ubumwe za America ni uko urukingo rwa COVID-19 rutuma abantu bagira rukuruzi mumibiri yabo.

Kuwa kane w’icyumweru dusoje, umunyamakuru wa One America news yakiriye mukiganiro umugore Amelia Miller uvugako umubiri we wabaye rukuruzi nyuma yuko atewe urukingo rwa COVID19 rukorwa na sosiyeti ikora imiti n’inkingo yitwa Pfizer.

Amelia Miller wize amategeko ndetse na politiki muri California ho muri leta zunze ubumwe za America yahawe urukingo rwa Pfizer muri Kamena nyuma yuko agaragaweho n’icyorezo cya corona virus mu kwezi ku Ukuboza k’umwaka ushize.

Yavuzeko mucyumweru gishize yatangiye kumva uburyohe bw’ibyuma mu kanwa ke nyuma yo gufata urukingo aza guhita yibukako hari inkuru z’abantu yagiye yumva bavugako bahindutse rukuruzi nyuma yo guhabwa urukingo rwa covid19.

Miller yavuzeko nawe bitaramubaho yajyaga abona video z’abavugako bahindutse rukuruzi akabifata nk’ibikabyo by’abashaka kwamamara bakoresheje imbuga nkoranyambaga nkuko bigezweho muri iyi minsi.

Yavuzeko yatangiye kujya ashyira ibyuma ku mubiri we mu gihe gito agatangira kumva uburyohe bw’ibyuma

Yagerageje kwerekanako ibyo yavugaga ari ukuri, mu gihe yageragezaga gushyiraho igice cy’icyuma icyo yari yashyizeho bwa mbere kiragwa.

Umunyamakuru akimara kubona ibibaye yagize ati “Simfite ibyo kuvuga” urakoze kudusangiza inkuru yawe nubwo abantu bagifite byinshi byo kubaza.

Kugeza ubu abashakashatsi bavugako ntabimenyetso bihari bigaragazako abantu bakingiwe COVID19 bahinduka rukuruzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *