Umuherwe wishyuye ngo umugore we ashimutwe, agamije kumutabara yemeye icyaha

Rate this post

Lawrence Michael Handly ashobora gufungwa imyaka 35 kubera umugambi wo gushimuta wagenze nabi bikarangira abashimusi babiri bahasiga ubuzima.

Nyuma yo gutandukana n’umugore we, umuherwe wo muri Louisiana yacuze umugambi mubi wo gushimuta umugore we kugirango agaragazeko yamutabaye amugarurire ikizere gusa byarangiye nabi igihe abashimusi bapfaga bahunga polisi yo muri Louisiana – ubu Handley akaba akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 35.

Uyu nti wari umugambi wo gukira byihuse kuko USA Today ivugako Handley yari umuherwe kuva mumyaka 20 ishize. Yahiriwe n’ikoranabuhanga ashinga amasosiyeti atandukanye. Yakoreshaga kandi inzoga nyinshi ndetse n’ibiyobyabwenge bya kokayine.

Nkuko ikinyamakuru Atlanta Journal Constitution kibivuga, Handley washinze ikigo cy’ubuvuzi cyitwa Townsend ibikoresho byacyo byaje kugurishwa akayabo ka miliyoni 21 z’amadolari igihe we n’umugore we Schanda bishora mu gusaba gatanya amushinja ibirego byo guhohotera urugo, guhiga ndetse no kwishora mubiyobyabwenge.

Muri 2017 nibwo Handley yishyuye abasore babiri b’imyaka 27 igihembo cya zahabu 19 kugirango bashimute umugore we maze azaze ubwe kumutabara gusa byarangiye yibona mumapingu ya polisi nibwo yasobanukiwe ibyo yakoze.

Igihe Lawrence na Schanda Handley bashyingiranwaga muri 2006, uyu mugabo yari asanzwe ari umutunzi wakuye amafaranga muri vitamine kugeza kuri cream ya calcium ndetse binyuze mumuryango wabo Handley Family Foundation bakusanyije inkunga yo gufasha abarwayi ba kanseri bituma bamenyekana muri Lafayette ho muri Louisiana – Leta zunze ubumwe za America.

Laurence na Schanda Handley

Igihe impapuro za gatanya (divorce) zatangwaga nibwo uyu mugabo yahaye utumanyu twa zahabu 19 abasore babiri ngo bashimute umugorewe kugirango amutsinde.

Kuwa 6 Kanama 2017 nibwo abasore 2 muri Lafayette, Sylvester Bracey na Arsenio Haynes bihinduraga abakozi bo mu iduka ry’ibikoresho maze binjira murugo rwa Handley bitwaje imbunda. Bashyize uyu mugore igikapu ku mutwe maze bamujugunya inyuma mu modoka bari bakodesheje, gusa bakurikirwa bitunguranye.

Mu rugo kwa Handley yari yasuwe n’abaturanyi babiri gusa kubw’amahirwe abashimusi barabasunitse babasiga inyuma ntagikomere, mu nzira bagenda bakurikiwe n’umukozi wa polisi wari mukiruhuko gito wabonye batwaye imodoka muburyo bunyuranyije n’amategeko.

Igihe uyu mupolisi yabakurikiraga bataye umuhanda usanzwe bagenda basatira igishanga gusa bagera aho imodoka itabasha kunyura bavamo bagenda muri icyo gishanga gusa umugore bamusiga mumodoka, basanzwe mu muyoboro bapfuye bagerageza kwambuka mu gihe umugore basize mumodoka yari muzima.

Nubwo bitumvikana uburyo Lawrence Handley yamenyeko umugambi we utagenze neza yahisemo guhunga ajya muri hoteri ya Slidell, Louisiana afatwa nyuma y’iminsi itanu agerageza gukodesha indege ngo acike. Uwunganira Schanda Handley mumategeko Kevin Stockstill yavuzeko ari urubanza rudasanzwe.

Mu gihe Lawrence Handley yari afunze yitegura kuburana, umupolisi wa Lafayette Jared Intro yatangiye gukusanya ibimenyetso byerekanako uyu mugabo ariwe wateguye umugambi wo gushimuta, yerekana na lisiti yari yanditse. Ni mugihe kandi umugore we yavuzeko yamushyiriye kuri telephone igikoresho kimukurikira aho ajya hose ndetse yamwohereje ubutumwa bugufi mbere ya taliki 6 Kanama agira ati “Uhanganye na harimagedoni kandi nta rukiko cyangwa umuntu uzagutabara”

Uyu mugabo w’imyaka 53 azafungwa imyaka 35 nahamwa .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *