Spider-man yahuye na papa muri iki cyumweru.

Rate this post

Mu mugi wa Vatikani – Spider-man yari mumbaga nyamwinshi y’abari bategereje papa Francis.

Umugabo wari yambaye umwambaro w’amabara y’umutuku, umukara ndetse n’ubururu wakunze kugaragara mu gitabo gisekeje ndetse na firime yakunzwe na benshi, yari yicaye mumyanya yahariwe abanyacyubahiro (VIP) mu gikari cya San Damaso mu mujyi wa Vatikani, yicaye atuje iruhande rw’umupadiri wari yambaye ikanzu y’umukara utaratunguwe nuwo mugabo wambaye umwambaro utangaje upfutsehose ndetse ukagira amaso y’umweru manini.

Spider-man yahaye papa mask

Uyu mugabo yari Mattia Villardita w’imyaka 27, ukomoka mumajyaruguru y’igihugu cy’ubutaliyani. Yahawe uyu mwanya w’icyubahiro kubera akazi yakoraga yambaye uyu mwenda w’ibihangange ndetse agakora n’ibikorwa byo gusura abana barwariye mubitaro.

Ku musozo uyu mugabo yeretswe papa Francis ndetse amuha mask ya Spider-man.

Umwaka ushize kandi perezida w’igihugu cy’ubutaliyani Sergio Mattarella yahaye uyu mugabo igihembo cyuko afasha abana barwariye mu bitaro bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *