Umwalimukazi w’imyaka 38 yasabwe gutanga $1miliyoni nyuma yo guhamywa icyaha cyo gusambanya umunyeshuri w’imyaka 15

Rate this post

Umwalimukazi yakoresheje umwanya we nabi w’icyizere yagiriwe, asambanya umunyeshuri uzamarana ingaruka z’amarangamutima ubuzima bwe bwose.

Imyaka 3 ishize polisi yafashe umwalimukazi w’imyaka 38 wigishaga ururimi rw’icyongereza (English), Jennifer Caswell asambanya umuhungu w’umunyeshuri w’imyaka 15. Yahise ahagarikwa ku mirimo ye yo kwigisha muri Oklahoma’s Hollis Middle School amezi 2 nyuma yaho bitangiye guhwihwiswa ko yafashwe asambanya umunyeshuri mu gihe polisi yari igikusanya ibimenyetso.

Yari amaze igihe asambanira nuyu munyeshuri mu ishuri yamwigishirizagamo, mu macumbi y’abanyeshuri b’abahungu ndetse n’ahandi hatamenyekanye gusa nyuma yaje gufatwa ubwo yakurikirwaga we n’uyu munyeshuri bava muri Oklahoma aho iri shuri riherereye berekeza muri Mississippi, afatwa batangiye igikorwa.

Caswell yemeye ibyaha 3 byo gufata ku ngufu mu rwego rwa kabiri, ibyaha 2 byo kureshya umwana, ndetse n’icyaha 1 cy’ubusambanyi ku gahato, maze akatirwa igifungo cy’imyaka 10.

Yategetswe kandi kwishyura miliyoni y’amadolari.

Ikinyamakuru Independent dukesha iyi nkuru cyatangajeko mu rwego rwo gufata icyemezo mu rubanza rwashyikirijwe Caswell n’ishuri, n’umuhungu ndetse na se. Umucamanza wa leta yategetse uwahoze ari umwalimu wa Oklahoma’s Hollis Middle School kwishyura miliyoni y’amadolari.

Umucamanza wa leta Robin J. Cauthron yavuzeko uyu wahoze ari umwalimu yakoresheje nabi ikizere yagiriwe gusambanya umwana uzabana n’ingaruka z’amarangamutima ubuzima bwe bwose.

Nubwo iki cyemezo cyafashwe ariko uwunganira munyeshuri mumategeko Bob Wyatt yavuzeko umuryango wuyu musore nta mafaranga na make bazabona ngo kuko uyu mwalumukazi nta mafaranga afite.

Hagati aho akarere iri shuri ribarizwamo katanze amadolari 125,000

Amafaranga Caswell yagombaga kwishyura yari hejuru cyane ariko yagabanyijwe akazishyura kimwe cya kabiri.

Mu kwiregura Caswell yavuzeko atari “igisimba kandi ko atari inyamanswa” ariko umucamanza Cauthron siko abibona.

One thought on “Umwalimukazi w’imyaka 38 yasabwe gutanga $1miliyoni nyuma yo guhamywa icyaha cyo gusambanya umunyeshuri w’imyaka 15

  • November 15, 2021 at 4:43 pm
    Permalink

    Someone essentially help to make seriously posts I would state. This is the first time I frequented your website page and thus far? I amazed with the research you made to make this particular publish amazing. Fantastic job!

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *