Ifoto y’umunsi: Perezida Kagame n’umugore we bakingiwe COVID19

Rate this post

Mu masaha make ashze nibwo Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ibinyujije kurubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko Umukuru w’igihugu Nyakubaha Paul Kagame ndetse n’umufasha we Jeannete Kagame bahawe urukingo rwa mbere rwa Covid-19.

Nkuko biri gukorwa ku banyarwanda bose kuri uyu wa Kane Tariki 11 weruwe 2021Perezida Kagame ndetse n”umufasha we jeanette Kagame bakingiwe mu bitaro byitiriwe umwami Faisal (KINGFAISAL HOSPITAL) ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Hashize iminsi igera kuri itandatu iki gikorwa cyo gukingira gitangiye mu Rwanda, kugeza ubu abarenga ibihumbi 230 nibo bamaze guhabwa urukingo rwa mbere nkuko Ministeri y’ubuzima mu Rwanda ibitangaza.

nkuko biteganyijwe, Umukuru w’igihugu kimwe n’abandi banyarwanda bose bazahabwa urukingo rwa kabiri kuko hamaze gutangwa Rumwe bikaba biteganyijwe ko nyuma y’ukwezi kumwe bazahabwa urundi. ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye zemewe gukoresha mu Rwanda, ifoto y’umukuru w’igihugu ndetse n’umufasha we nizo foto ziri guhererekanywa cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *