Cote d’Ivoire: Minisitiri w’intebe w’icyo gihugu yitabye Imana

Rate this post

 Perezida w’igihugu cya ote d’Ivoire  Alassane Ouattara yatangaje ko Minisitiri w’intebe wa Cote d’Ivoire Hamed Bakayoko  yapfuye akaba yeguye mu bitaro byo Mu Budage.

Hamed bakayoko yGabaye minisitiri w’intebe mu kwa karindi 2020 nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Amadou Gon Coulibaly ari nawe yasimbuye.

Nkuko amakuru ava muri icyo gihugu abitangaza, Bakayoko yapfuye ku wagatatutari ya 10 werurwe 2021 azize kanseri ni nyuma y’iminsi mike kandi y’ujuje imyaka 56 y’amavuko.

Perezida wa Cote d’ivoire Alassane Ouattara mu gahinda kenshiyatangaje ko Hamed Bakayoko yari” urugero kubakiri bato n’umugabo w’intangarugero mu kwizerwa”

Alassane yatangaje ko igihugu gihombye Intwari

Mu kwezi ka Gashyantare uyu mwaka nibwo minisitiri Bakayoko yajyanywe kuvuzwa mu Bufaransa nyuma yahoo yoherezwa mu Budage ngo kuko ubuzima bwe bwasaga nkuburi ahaga.

Bakayoko yahoze ari umushoramari mu itangazamakuru nyuma aza kuba umunyapolitiki ndetse yanagize uruhare mu buhuza bw’intambara y’imbere muri Cote d’Ivoire mu mwaka wa 2002.

Uretse kuba Minisitiri w’intebe kandi, Hamed Bakayoko yari na minisitiri w’ingabo. Kugeza ubu Patrick Achi niwe wagizwe minisitiri w’intebe w’agateganyo mu gihe murumuna wa Perezida Alassani Ouattara, Te’ne’ Birahima Ouattara yagizwe minisitiri w’ingabo w’agateganyo.

Patrick Achi niwe wagizwe minisitiri w’intebe w’agateganyo.
Tene Birahima Ouattara niwe wabaye minisitiri w’ingabo w’agateganyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *