Ubushinwa n’uburusiya mu mushinga wo kubaka station y’ubushakashatsi ku kwezi

Rate this post

Ubushinwa n’uburusiya byatangaje ko bigiye gufatanya mu mushinga wo kubaka station y’ubushakashatsi mu isanzure ku kwezi.

Ikigo gishinzwe iby’isanzure cy’uburusiya Roscosmos cyatangaje ko cyagiranye amasezerano n’ikigo kigihugu cy’ubushinwa yo kubaka ibikoresho by’ubushakashatsi ku gice cy’ukwezi,kuri Orbit yako cyangwa hombi.

Iri tangazo ry’ibi bigo byombi rivuga ko iyo station y’ubushakashatsi mu isanzure izashobora kuba yakoreshwa n’ibindi bihugu.

International scientific Lunar station“izaba ifite ubushobozi bwo kuba yakoreshwa ibintu byinshi bitandukanye birimo nko kwiga neza no kureba uko ukwezi kwakoreshwa nk’uko itangazo ribivuga. Chen Lan ukurikira porogaramu y’ibyisanzure mu bushinwa yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ko uyu mushinga ari ikintu gikomeye cyane.

Ati” Uzaba ariwo mushinga mpuzamahanga w’isanzure munini cyane ku Bushinwa, rero ni ibintu bikomeye”

Ubushinwa busa n’aho aricyo gihangange cyinjiye mu bushakashatsi mu isanzure gikererewe, ariko mu kwezi kwa 12 icyogajuru cyabwo Chang’e-5 cyavanye ku kwezi ‘amabuye n’ubutaka’.

Icyo gihe byabonetse nk’intambwe n’ubushobozi bw’iki gihugu mu bushakashatsi mu isanzure.

Ibi bitangajwe mu gihe uburusiya bwitegura kwizihiza imyaka 60 bwohereje icyogajuru kirimo umuntu mu isanzure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *